Ku nshuro yayo ya 3 Kaminuza ya AIMS yatanze impamyabumenyi z’ icyiciro cya 3 (Masters degrees)

Kuri uyu wa 21 Kemena , Abanyeshuri barangije amasomo yabo  muri Kaminuza mpuzamahanga ya AIMS yigisha imibare na siyansi mu Rwanda bahawe impamyabumenyi z’ icyiciro cya 3 (Masters degrees) bakaba bavuga imyato  ubumenyi bahakuye.

Aba banyeshuri basoje amasomo yabo  mu buhamya batanze bose  bemeje ko ibanga bakoresheje kugirango bagere ku  mpamyabumenyi bahawe ,  ari uko  bashyize  umuhate mu masomo yabo ya buri munsi .

Umwe mu banyeshuri uhagarariye abandi  mubahawe impamyabumenyi isoza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters), ahamya ko kimwe mu bintu byabafashije gutsinda amasomo yabo , ari ugushyira hamwe no gukoresha imbaraga mu myigire yabo.

Yagize ati: “Kuva twatangira amasomo  kugeza uyu munsi twahawe impamyabumenyi y’ikirenga ibanga twakoresheje ntarindi uretse gushyira hamwe , tuzirikana kurwana ishyaka no kwereka abatubaye inyuma bose mu buryo butandukanye , ko bataruhiye ubusa bityo tukaba twishimira ko tubahesheje ishema”.

Aha yagaragaje ko rwari urugamba rutoroshye kugirango intego yabo igerweho , ariko kubw’umuhate no kwitanga byarashobotse.

Dr Ndikubwimana Theoneste, ufite mu inshingano guteza imbere  ireme ry’uburezi mu Nama Nkuru y’uburezi mu Rwanda(HEC) witabiriye uyu muhango wo gutanga Impamyabumenyi waje  ahagarariye Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, mu mpanuro yatanze yasabye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi kuba imbarutso y’iterambere , bashyira mu ngiro ibyo bakuye mu masomo bahawe.

Yagize ati: “Mwese uko murangije amasomo yanyu , murasabwa guhora muzirikana  kutazatenguha  ababateye inkunga  murugendo mwarimo mu masomo yanyu kugeza mutsindiye impamyabumenyi , ndetse mugaharanira kwesa imihigo aho muri hose ”.

Aha kandi yanashimangiye ko abahawe impamyabumenyi aribo bagiye kuba umusanzu w’iterambere muri Afurika, bakagaragaza icyo bahavanye mu masomo bahawe, bikazanira iterambere uyu mugabane  ndetse n’isi yose muri rusange igihe cyose bazaba bashyira mu bikorwa ibyo bavanye mu ishuri.

Kaminuza ya AIMS yemerewe gutangira ibikorwa byayo  mu Rwanda mu mwaka w’2016 ,  ikaba itanze impamyabumenyi ku nshuro yayo ya  3 aho Abanyeshuri bagera kuri 37 aribo bahawe impamyabumenyi zisoza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza , muribo 11 bakaba ari Abanyarwanda bagizwe  n’abakobwa 10.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *