Gasore Serge foundation irashimirwa uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019 , i Ntarama mu Akarere ka Bugesera hafunguwe ku mugaragaro ishuri rya RCCS (Rwanda Children Christian School), ryashinzwe na Gasore Serge ,igikorwa  cyatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac.

Gasore Serge (ibumoso) na Dr Munyakazi bafungura ku mugaragaro ishuri

Ni ibirori  byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera ,Visi meya ushinzwe imibereho myiza mu Akarere ka Bugesera , Imanishimwe Yvette ,  abaterankunga ba  Gasore Serge Foundation , n’abandi barimo ababyeyi barerera muri iri ishuri.

Mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango , Minisitiri Munyakazi yashimiye  Serge  Gasore n’umuryango  we , abereka ko igitekerezo bagize cyo kwiyubaka  nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakanatekereza kubaka amateka mazima ashingiye ku guha uburere abana bo maboko y’igihugu.

Aha Minisitiri Munyakazi akaba yarakanguriye   abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bahawe yo kwegerezwa  GSF harimo nk’icyumba cyigisha mudasobwa , ibibuga by’imikino itandukanye n’ibindi ndetse ashimira abarezi umuhate bagira mu kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho gutera imbere no kugerwaho.

Gasore Serge  ari nawe washinze  iki kigo cy’amashuri  yatashywe ,  yashimiye ubufatanye n’uruhare  bya Leta yo ihora itekereza ku gushyigikira iterambere ndetse n’impanuro bifasha abantu kongera kwiyubaka no kubaka igihugu muri rusange , aha akaba yarafashe umwanya wo kongera gushimira by’umwihariko abaterankunga bamubaye hafi muburyo bwose.

Yagarutse ku rugendo rwe rutari rworoshye kuva mu 2015 ari nabwo yatangije ikigo Gasore Serge Foundation  akiga  muri Kaminuza aho yibandaga ku gufasha abana b’i Ntarama aho nawe yaboneye izuba , kuko bari babayeho mu buzima bugoranye batanabona uburyo buhamye bwo kuvurwa, benshi abatangira ubwisungane mu kwivuza abagenera n’ubundi bufasha bijyanye n’amikoro yabashaga kubona ari nabyo byakomeje kugeza kubikorwa byivugira kandi bitanga icyizere birimo kubaha uburezi bufite ireme bagezeho muri iki gihe.

Mu batangabuhamya haba kuruhande rw’abarezi bafite inshingano mu guha ubumenyi butandukanye abana barererwa muri Rwanda Children Christian School ndetse n’ababyeyi bahafite abana , bose bahuriza ku kurata amahirwe  bakesha ubwitange umuhate n’urukundo biranga Gasore Serge n’umuryango we bagahamya ko  ibikorwa bye ari imusemburo w’iterambere bifuza ndetse no gutegura ejo heza kubana babo.

Umuryango Gasore Serge Foundation usanzwe witangira ibikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere ry’imiryango mu kuyubakira ubushobozi , aho hategurwa hakanatangwa amahugurwa kur’urubyiruko hagamijwe ko bose baharanira kwigira no kuzamura igihugu.

Iri shuri ryatangiye gukora ku wa 2 Gashyantare 2017 rihabwa ibyangombwa biryemerera  gukora mu buryo bwemewe ku wa 10 Mutarama 2019.

 

Abayobozi bitabiriye uyu muhango bagenewe impano
Abayobozi batambagijwe ibikorwa bya Gasore Serge foundation
Ibirori byitabiriwe n’umuhanzi ukiri muto Twahirwa Kelly(Beby style)
Umuhanzi Ntamukunzi mundirimbo zirata Bugesera yari yabukereye
Abana bakanyujijeho bitera abantu bose akanyamuneza

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *