Umunyamakuru Jamal Khashoggi uherutse kwicwa, yashyizwe mu dashyikirwa z’umwaka

Umunyamakuru wo muri Arabie Saoudite, Jamal Khashoggi, uherutse kwicirwa muri Turikiya, we n’abandi banyamakuru bahizwe bukware, bashyizwe ku rutonde rw’abantu b’indashyikirwa muri uyu mwaka.

Uru rutonde rwakozwe na Times Magazine rugaragaza umuntu wabaye indashyikirwa mu mwaka wose.

Usibye Khashoggi ruriho Umunyamakuru wo muri Philippine, Maria Ressa, uwo muri Wa Lone na Kyaw Soe Oo bafungiye muri Myanmar.

Umwanditsi Mukuru wa Times, Edward Felsenthal, yavuze ko muri uyu mwaka habayeho ibintu byinshi bigamije kubangamira ukuri yaba mu Burusiya, i Riyadh n’ahandi.

Yakomeje agira ati “Twahisemo gushyira imbere abandi bane n’itsinda rimwe batarebye ingaruka ahubwo bakiyemeza kugaragaza ukuri nyako, duhereye kuri Jamal Khashoggi.”

Kuva mu 1927, Times ikora urutonde ngarukamwaka rw’abantu baranze umwaka.

Arabie Saoudite iherutse gutangaza ko umunyamakuru Jamal Khashoggi, yaguye mu bushyamirane n’abayobozi mu nyubako y’uwari uhagarariye iki gihugu iri Istanbul muri Turikiya.

Khashoggi yaburiwe irengero tariki ya 2 Ukwakira nyuma yo kwinjira mu nyubako ikoreramo uhagarariye Arabie Saoudite ahagana saa saba n’iminota 15, agiye gusaba ibyangombwa bimwemerera gushyingiranwa n’umunya-Turikiya Hatice Cengiz.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *