Koperative Dukunde Kawa ikomeje kuba ingirakamaro ku banyamuryango bayo
Mu gihe hari bamwe mu bahinzi bo mu duce dutandukanye tw’u Rwanda usanga bagira umusaruro ushimishije w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga, ariko ugasanga nta mahirwe bahabwa yo kumenya ubwiza bw’ibikomoka ku busaruro wabo, Dukunde Kawa yo ikomeje kuba igisubizo ku bahinzi ba Kawa bo mu Karere ka Gakenke binyuze mu ruganda Musasa Coffee yashinze.
Uru ruganda rutunganya umusaruro w’ibikomoka ku gihingwa cya Kawa, rukomeje kugirira akamaro kanini abahinzi ba kawa bo mu karere ka Gakenke by’umwihariko abibumbiye mur’iyi komperative Dukunde kawa, aho kuri ubu abahinzi babona inyungu zitadukanye zirimo n’uko bamwe muri bo abana babo bahabwa amahirwe yo kwiga imyuga n’ibindi bitandukanye birebana n’itunganywa ry’ikawa.
Mu gushaka kumenya neza ibijyanye n’uru ruganda ndetse na Koperative Dukunde Kawa ari nayo yarushinze, Imena News twatembereye muri uru ruganda ndetse tunaganira n’ubuyobozi bwa Koperative badusangize ibyo bagezeho n’ibyo bategenya kugeraho ndetse n’imbogamizi bahura nazo.
Nk’uko Perezida wa Koperavive Dukunde Kawa, Bwana Mubera Celestin, iyi koperative yateye imbere uko imyaka igenda yicuma aho kuri ubu bamwe mu banyamuryango bayo boroye inka bahawe n’iyi koperative nabo bakaba bagemura amata ku ikusanyirizo ry’uruganda Musasa Coffee, byongeye a.
Yagize ati: “Koperative ifite ikusanyirizo ry’amata, ikagira inka 220 yahaye abahinzi ba kawa ari nabo bagemura umusaruro w’amata ku ruganda. Mu ishyirahamwe rya Randagira Kawa bamaze guhana ihene 46 kugira ngo bashobore nabo gusasira kawa zabo.”
Iyi koperative kandi ifasha bamwe mu bana b’abanyamuryango bayo kwiga imyuga yo kudoda no gufuma imyenda, aho ku ruganda Musasa Coffee hari inyubako ihari yagenewe ishuri ritanga ubu bumenyi ku bari n’abategarugori.
Iyi koperative kandi ifasha bamwe mu bana b’abanyamuryango bayo kwiga gusogongera ikawa hagamijwe kumenyekana ikawa iryoshye, aho kuri ubu umuntu ufite ubu bumenyi abona akazi mu bigo bikomeye, iganda zitunganya kawa n’amaguriro akomeye y’ikawa ku isi.
Ugendeye ku bigaragara ku ruganda rwa Musasa Coffee, ubuhinzi wa kawa ndetse n’umuturage ubarizwa mu gace uru ruganda ruherereyemo, afite amahirwe yo kumva uburyohe bwa kawa ikomeka muri aka gace kuko kuri uru ruganda bafite ubushobozi bwo gukaranga no gushya ikawa ikanyobwa.
Mu kureba uko uru ruganda rukora, twasanze hari ibice byose bisabwa kugira ngo kawa itunganywe igere ku muguzi ushaka kuyinywa.
Mu gutunganya kawa kandi abanyamuryango ba Koperative Dukunde kawa bahabwa amahirwe yo kubona akazi iyo umwero w’ikawa ugeze ndetse bamwe bibaha kubona amafaranga yo kuba batangira ubucuruzi butandukanye.
Abari n’abategarugori bakora mu mirimo yo gutunganya kawa iyo umwero w’ikawa urangiye, koperative yabashiriyeho ibindi bikorwa bakora byo kuboha uduseke no gufuma ibi bakora nabyo ikaba ibafasha kubona amasoko yabyo mu mahanga.
Gusa n’ubwo iyi koperative ikomeje kuba indashyikirwa mu iterambere n’umuhinzi wa kawa, hari ibyo isabako byakemuka dore ko kuri ubu moteri yagombaga kubafasha kuzamura amazi yo kwifashisha mu gutunganya kawa ndetse ayo mazi akaba yafasha abatuye muri ako gace kubona amazi meza bitagoranye idakora kuko habuze icyuma gihindura amashanyarazi ngo ajye ku kigero cyabugenewe (transformateur), bakaba basaba Leta kubafasha kubona icyo cyuma.
Dutambagire mu ruganda Musasa Coffee (Amafoto)