U Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi

Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, [Transparency International], yashyize u Rwanda ku mwanya wa 52 ku Isi, bituma rusubira inyuma ho imyanya itatu ugereranyije n’uko rwari ruhagaze mu myaka yashize.

Ubu bushakashatsi buzwi nka CPI 2021 [Corruptions Perception Index 2021], bwamuritswe kuri uyu 25 Mutarama 2021, ababukoze bakaba barasesenguye ruswa mu nzego za leta z’ibihugu 180 byo ku Isi yose.

Mu byibanzweho hakorwa ubu bushakashatsi harimo kureba ruswa nto mu nzego n’ibigo bya leta, gukoresha umwanya wahawe mu nyungu zawe bwite no kwakira indoke.

Hari kandi ibijyanye no kuba igihugu gifite ubushobozi bwo kwimakaza gukorera mu mucyo haba mu bigo bya leta cyangwa ibyigenga, uburyo bwo gushyira mu bikorwa amategeko, gukurikirana no guhana abagaragaweho ruswa n’ibindi.

Mu bihugu 180 byakorewemo ubushakashatsi ku Isi hose, Denmark niyo yaje ku mwanya wa mbere mu kuba igihugu kitarangwamo ruswa ku kigero cyo hejuru aho ifite amanota 88% ndetse na Nouvelle Zéalande nayo ifite 88%.

Ibihugu birimo Somalia, Syria na Sudan y’Epfo nibyo biza mu myanya y’inyuma.

U Rwanda rwasubiye inyuma

Ubushakashasi bwa CPI2021 bugaragaraza ko mu myaka yashize, ikigero cya ruswa mu Rwanda kitagiye gihinduka cyane mu bijyanye no kwiyongera cyangwa kugabanyuka kuko ubu rufite amanota 53%mu 2021 ruvuye kuri 54% rwariho mu 2020.

Muri rusange ubushakashatsi bugaragaza ko kuva mu 2012, u Rwanda rwari rufite amanota 54%, mu kurwanya ruswa.

Ku rundi ruhande ariko CPI 2021, igaragaza ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 52 ruvuye kuri 49 rwariho umwaka ushize. Ni ukuvuga ko rwasubiye inyuma ho imyanya itatu yose.

Ni mu gihe kandi rwashyizwe ku mwanya wa Gatanu mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Umwaka ushize u Rwanda rwari ku mwanya wa kane.

N’ubwo u Rwanda rwasubiye inyuma ku rwego rw’Isi na Afurika muri rusange , ku bijyanye n’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba rwakomeje kuba ku mwanya wa mbere.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda rukurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa kabiri, Kenya ndetse na Uganda, mu gihe u Burundi na Repubukika Iharanira Demukarasi ya Congo zinganya amanota.

Impamvu u Rwanda rwasubiye inyuma

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’abatari abanyarwanda.

Nk’uko intego ya CPI ibigaragaza, harebwa imyumvire abantu bafite ku bintu bitandukanye ariko hagarukwa kuri ruswa muri rusange.

Mupiganyi ati “Nk’uru rubanza rwa Rusesabagina, abantu barufiteho imyumvire itandukanye. Ibyo rero bishobora gutuma abantu batangaho amakuru atuma tubonaho amanota make.”

Transparency Rwanda ivuga ko abakorerwaho ubushakashatsi ari abantu bo muri ibi bihugu barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga cyangwa abandi bantu batandukanye baba basuye u Rwanda.

Yakomeje agira ati “Ababajijwe muri ubu bushakashatsi ntabwo ari abanyarwanda gusa kuko harimo n’abavuga ko ari impuguke mu bintu bitandukanye, ushobora gusanga bafite ibitekerezo n’imitekerereze runaka ku gihugu runaka.”

Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abbas, yavuze ko uku gusubira inyuma k’u Rwanda guteye ikibazo ari nayo mpamvu hakwiye gukazwa ingamba zigamije guhashya ruswa.

Ati “Ni agahinda kuri twe nk’abanyarwanda. Uyu mwanya twatakaje tugomba gufatira ingamba hamwe twese nk’abanyarwanda, byose birashoboka. Kuba dufite Perezida wa Repubulika uri ku isonga mu kurwanya ruswa, tugomba kumushyigikira, tugafata ingamba zikomeye.”

Mukama avuga ko mu guhashya iyi ruswa hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo amatsinda yo kurwanya ruswa yashyizwe haba kuva mu mashuri no hirya no hino mu baturage.

Mu bigo byose harimo ruswa

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko mu myaka ine ishize hagiye habaho ukwiyongera kw’ibirego bagenje bifitanye isano na ruswa.

Mu 2018, RIB yagenje ibirego 983, mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 2019, byari 955, mu mwaka wa 2020, ibyaha byagenjwe na RIB byari 959 mu gihe mu mwaka ushize wa 2021, byagabanyutse bigera kuri 815.

Dr Murangira yavuze ko abatanga n’abakira ruswa bakoresha amayeri adasanzwe ku buryo kubafata akenshi bigorana ari nayo mpamvu abantu bose bakwiye gutanga umusanzu mu guhashya ruswa.

Ati “Uyisaba n’uyitanga bakoresha amayeri adasanzwe, niyo mpamvu amategeko yoroheje uburyo bwo kumenyekanisha icyaha cya ruswa aho umuntu uyatswe nyuma yo kuyitanga agahita atanga amakuru, uwo adakurikiranwa ahubwo hakurikiranwa uwayimwatse.”

Dr Murangira avuga ko muri rusange ruswa iriho mu nzego hafi ya zose z’igihugu kuko n’aho iri ku kigero cyo hasi, bitavuze ko idahari ari nayo mpamvu abantu bose bakwiye gufata iya mbere mu kuyirwanya.

Ati “Nta rwego rutarimo ruswa, ntabwo twavuga ngo aha niho iri hejuru kurusha indi, ariko icya ngombwa ni uko abantu bagomba kumenya ko ruswa igomba kurwanywa.”

Raporo iheruka ya Transparency Rwanda yerekana ishusho ya ruswa mu gihugu, igaragaza ko inzego z’ubutabera n’umutekano cyane Polisi y’Igihugu arizo zikunda kugaragaramo ruswa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *