Umva uburyohe bw’umugati Hat Milk Bread ukoranye ubunyamwuga bw’ imyaka 10

Imyaka 10 Iratambutse uruganda Hat Bread rukora imigati, rubagezaho ibicuruzwa bitandukanye biva mw’ifarini ubu bakaba bakifite n’umwihariko wabo bise Hat Milk Bread.

Uwatangije ndetse agashinga uru ruganda muzehe cyprien Hatagekimana avuga ko yagize igitekerezo cyo gushinga uruganda igihe yarigiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuko yumva ko bishobora kuzagirira akamaro umuryango we ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Hategekimana Cyprien Ati. “Natangiye numva ko nafasha abaturanyi kubona umugati mwiza ugishyushye umeze neza kandi yewe n’abasore n’inkumi nabo bakabona akazi.

Uruganda Hat Bread rukora imigati itandukanye harimo sandwich na Tiptop, amarindazi, keke (cake) nindi migati itandukanye ukoze m’uburyo bwihariye.

Uruganda Hat Bread Rukaba ruherereye mu murenge wa Muhima, Akagari ka Rugenge, Umudugudu wa Rwimpara.

Uruganda Hat Bread kandi rukaba rufasha abifuza kwimenyereza umurimo aho baza bagasobanurirwa byimbitse uko batunganya umugati.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading