Kizza Besigye na Bobi Wine bemeranyije amasezerano yo gukura Museveni ku butegetsi

Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Col Dr Kizza Besigye umaze kwiyamamariza kuyobora Uganda inshuro enye atsindwa, bemeranyije guhuza imbaraga n’ibitekerezo bigamije gukura ku butegetsi ishyaka NRM rya Perezida Museveni.

Ishyaka NRM [National Resistance Movement] riyobowe na Perezida Museveni, ryafashe ubutegetsi kuva mu 1986.

Itangazo Bobi Wine na Dr. Besigye bashyize ahagaragara nyuma y’ibiganiro bagiranye ku wa 6 Gicurasi, risobanura ko bashyize akadomo ku biganiro bikubiyemo ingingo z’ingenzi zizabafasha guhangana na Perezida Museveni.

Rigira riti “Twemeranyije ko duhuje umugambi wo gukiza Uganda ingoma y’igitugu n’ikandamiza.”

Umuvugizi w’ihuriro ‘People Power’, Joel Ssenyonyi na Depite Betty Nambooze, uvugira iryitwa ‘People’s Government’ riyobowe na Dr. Besigye baheruka kubwira abanyamakuru ko bagiye gushyira hamwe ngo bakure Museveni ku butegetsi.

Ssenyonyi yavuze ko amatsinda yabo afite ibikorwa bitandukanye azakomeza gukora ariko nyuma akazabihuza. Depite Nambooze we yavuze ko bashaka kugarura ukwishyira ukizana muri Uganda kwakuweho na Perezida Museveni.

Ku wa kabiri Bobi Wine yatangaje ko arimo gukorana inama n’abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye barimo n’abo mu rya Museveni.

Dr. Besigye na Depite Bobi Wine ni abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Museveni, bagiye bafungwa bya hato na hato ku mpamvu zirimo n’iza politiki.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *