Kwegukana Jacques Tuyisenge ni ugukuba umushahara we gatatu

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ndetse na Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya ngo kugira ngo ikipe ya Yanga SC ikomeje kumushaka imubone igomba kuzamukubira gatatu umushahara yahembwaga na Gor Mahia.

Yanga SC yo muri Tanzaniya ikomeje kugaragaza ko yifuza uyu rutahizamu wayitsindiye ibitego byinshi mu mikino nyafurika uyu mwaka.

Gakumba Patrick uhagarariye inyungu z’uyu mukinnyi yabitangarije ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje aya makuru harimo n’ikitwa Goal.com .

Uyu rutahizamu kandi yakunze kugenda avugwaho gushakwa n’amakipe menshi agiye atandukanye harimo iyi Yanga na Simba SC mukeba wayo ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Tuyisenge Jacques yageze mu ikipe ya Gor Mahia muri 2016 avuye muri Police FC.

Kugeza ubu Yanga iri ku mwanya wa mbere n’amanota 80 ikaba rusha amanota abiri mukeba wayo Simba SC igifite n’imikino 4 y’ibirarane.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *