NYARUGURU:Abagabo n’abo bafashe ingamba zokurwanya ihohoterwa ribakorerwa.

Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi hagararamo ihohoterwa rikorerwa abagabo ariko ubu  hakaba harafashwe iyambere mukurikumira

Hakizimana Claude yatangarije  ikinyamakuru imena ko yakorewe   ihohoterwa n’umugore amukubita  akanamwima ibiryo  agahitamo kubiceceka kugirango abandi bagabo batazabyumva bakamuseka , ariko kurubu ashimira  ishyirahamwe rihagarariye abagabo n’abagore [Rwamrc]kuko ryabegereye rikabahumuriza  rikanabereka uburyo bakumira ihohoterwa ritaraba.  Hakizimana Claude akomeza avugako umugoroba wa babyeyi yawungukiyemo byinshi byubaka umuryango.

Ikinyamakuru Imena cyashatse kumenya bimwe mu byo ishyirahamwe  Rwamrc rikora muri  nyaruguru,maze ku murongo wa telefoni tuvugana na  madamu    Bernadette urihagarariye adusobanurira  ko mu murenge wa Nyagisozi ariho hari abagabo 20 bishyize hamwe bahugurwa  kubijyanye n’uburyo bakumira ihohoterwa   mu miryango,    nabo bakajya guhugura abandi mungo zagiye zihura n’ihohoterwa.

Umuryango Rwamrec urwanya ihohoterwa mu miryango

Murebwayire Maureen ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere Ka Nyaruguru yagize icyo atangariza itangazamakuru agira ati :“Buri mudugugu hagiye hashyirwaho umugoroba w’ababyeyi  bagaterana rimwe mucyumweru bakarebako ntango zifite ihohoterwa’’

Murebwayire Maureen

Maureen yakomeje agaragaza ko  mukarere kabo ko naho habonekamo ihohoterwa rikorerwa abagabo ariko kurubu babonye umufatanyabikorwa  Rwamurc, ubafasha kukwita ku abagabo bahohotewe .

 

By Florence UWAMALIYA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *