Hamenyekanye uzazungura imitungo ya Diamond Platnumz

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yatangaje ko umwe mu bana bane afitanye n’abagore batatu ariwe uzamuzungura agacunga imitungo ye amaze igihe yubuka.

Uyu muhanzi umaze kuba icyogere ku Mugabane wa Afurika yatangaje ko Princess Tiffah uherutse kuzuza imyaka 7 akaba imfura ya Diamond na Zari ariwe uzamuzungura atifuza ko aba umucuranzi.

Ati “Ndashaka ko aba umuragwa w’umutungo wanjye, cyane cyane ubucuruzi bwanjye bw’umuziki, kugira ngo abashe kubucunga ni icyo nshaka.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko adashaka ko umukobwa we yinjira mu muziki. Ati “Sinshaka ko ababara, akanyura mu mibabaro nagize. Ndashaka ko aba umuragwa mu bucuruzi bwinshi bwanjye namushizeho.”

Diamond yabajijwe kandi ibijyanye n’inzu ze bwite n’uwo azaziha igihe azaba atagihari, mu gusubiza ibi yavuze ko ari ibanga ariko umuntu wa mbere ari umubyeyi we.

Ati “Ni ibanga ariko umuntu wa mbere agomba kuba mama, azafata hafi 50%, ibikurikiyeho ni abana n’iyo nzaba narashatse Inshallah.”

Diamond yatangaje ko Tiffah, umukobwa yabyaranye na Zari Hassan ariwe uzamuzungura

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *