Kirehe: Urubyiruko Rushishikajwe No Gukora Imibonano Mpuzabitsina Idakingiye

Nzabandora Denis wo mu Murenge wa Musaza, akagali ka Nganda yemeza ko urubyiruko rushyushye ndetse runashishikajwe n’ ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye arusaba gukoresha udukingirizo bitaba ibyo rugakizwa rukemera Imana.

Nzabandora Denis

Ibyo Nzabandora yabishimangiye mu kiganiro kigufi yagiranye na Imenanews muri ibi bihe by’ ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA, Nzabandora yavuze ko ari umugabo wubatse kandi afite umwana w’ imyaka 5 y’ amavuko.

Ati”Nagize Imana ikomeye cyane kuko mu gihe nari ntangiye kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina nahise nkora ubukwe nzana umugore ndasaba bagenzi banjye rero ko mu gihe cyose badashoboye kwifata nibakoresha agakingirizo niba batabishoboye nibashake abagore kumugaragaro cyangwa se bakizwe bemere kuyoborwa n’ Imana bitabaye ibyo SIDA irabahitanye.”

Uwimana Donatha Umukorerabushake

Uwimana Donatha ni umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Kigarama avugako Urubyiruko rwa Kirehe rufite ibyago byinshi byo kwandura SIDA, kuko nta bumenyi bafite buhagije by’uko bakwirinda.

Yagize ati”. Niba umuntu atwaye inda haba hari amahirwe menshi cyane yo kwandura SIDA, kandi hano urubyiruko rutwara inda zitateganijwe rurahari pee, kuko akenshi usanga nta makuru ahagije bafite y’uburyo bakwirinda  ngo bakore imibonano mpuzabitsina ikingiye, kuko ubashukishije amafaranga menshi baryamana batikingiye.”

Uwimana gusa yagaragaje ko haramutse  hari nka ma karabu( clubs)yigisha urubyiruko ububi bwa SIDA, n’uburyo yandura ko byagira ikinini bihindura.

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Kirehe, Mukandayisenga Janviere yavuze ko mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwirinda SIDA hakomeje gukorwa ubukangurambaga butandukanye.

Visi Meya Mukandayisenga Janviere Ushinzwe Imibereho myiza mu Karere Ka Kirehe

Ati” Ibarurishamibare ryagaragaje ko abakora uburaya muri Kirehe ari  60% kandi bari biganjemo urubyiruko icyo twakoze ni uko twabashyizwe mu ishyirahamwe mu rwego rwo kubafasha guhindura imyumvire ariko biga no kwihangira umurimo, hari n’ umwe duherutse gusubiza mu ishuri, gusa uko bukeye bigaragara ko abakora uyu mwuga bagenda bagabanuka ku kigero gishimishije.”

Mukandayisenga Janviere  avuga kandi ko ubwandu bwa virusi itera SIDA buhari, ariko asaba ababyeyi gusobanurira abana ibijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere no kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Mu Karere ka Kirehe umwaka ushize wa 2022 bari bafite abangavu babyaye 950, naho mu mezi 9 ashize kuva mu kwa karindwi kugeza mu kwa gatatu ababyaye bari 117 , muri bo 27 bafite ubwandu bwa  virusi itera SIDA, bari munsi y’imyaka 18.

Platin P hamwe n’Urubyiruko rwa Kirehe

Urubyiruko rwa Kirehe rwari rwitabiriye ubwo butumwa harimo n’Umushyushyarugamba Nemeye platin.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *