INES yatanze impamyabushobozi kugagera kuri 774

Ku nshuro ya 12, Kaminuza y’ubumenyingiro ya INES-Ruhengeri yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 774 barirangijemo mu mwaka wa 2019-2020, biyongera ku bandi 7632 barangije mu mashami atandukanye kuva iri shuri ryashingwa.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, hanashyirwa mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien, yasabye abarangije uyu mwaka kurushaho gukora batizigamye, bagakura ubumenyi bahawe mu mpapuro ahubwo bakabushyira mu bikorwa.

Umuyobozi Mukuru w INES-Ruhengeri, Fr Dr HAGENIMANA Fabien

Yagize ati “Ndashimira abarangije none kuko barakoze cyane no mu gihe twari twugarijwe na Covid-19 baritanze. Icyo tubaha nk’impamba ni ugukura mu mpapuro ibyo bize bakabishyira mu bikorwa kuko nicyo ubumenyingiro bisobanuye ubundi bagateza imbere igihugu. Kaminuza yacu yubaka umunyeshuri ufite ubushobozi bwo kuba umunyamwuga ubereye isoko ry’umurimo”.

Umuyobozi w’ikirenga wa INES Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yasezeranyije abifuza kwiga muri iri Shuri, ko batazahwema kubagezaho amasomo agezweho n’uburyo bunoze bwo kuyigisha.

Yagize ati ” Ndagira ngo mbasezeranye ko tutazahwema kubazanira porogaramu zigezweho no kuzigisha mu buryo bwiza bw’ikoranabuhanga, tubatoza kuzahangana no kuba indashyikirwa ku isoko ry’umurimo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasabye aba barangije gukomeza gushaka icyabateza imbere no kurushaho kongera ubumenyi buzabafasha ku no kugaruka gutanga umusanzu nabo bigisha barumuna babo.

Ati “Aba barangije none ntibumve ko amasomo arangiye, ahubwo bumve ko igihugu kibakeneye ariko banakanguke bumve ko bagomba gukomeza no kongera ubumenyi bwabo kuko ari ejo ari n’ejobundi nibo bazaza gutanga umusanzu wabo bigisha barumuna babo basigaye inyuma”.

Umuyobozi w’Ikirenga wa INES-Ruhengeri, Bishop Vincent HAROLIMANA

Minisiteri y’uburezi yemereye Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES Ruhengeri kujya iyoherereza abanyeshuri batsinze neza ngo bakarishye ubumenyi mu mashami ahaboneka adakunze kuboneka ahandi.

Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi mu bya tekiniki, Gatabazi Pascal yagize ati “Minisiteri y’Uburezi izakomeza gufasha kaminuza harimo koherezamo abanyeshuri baterwa inkunga na Leta, by’umwihariko muri gahunda zihariye zihabarizwa.”

Bamwe mu basoje amasomo yabo muri INES Ruhengeri, bavuze ko ubumenyi bahakuye bugiye kubabera umusemburo w’impinduka kuri bo no ku muryango Nyarwanda kuko bahatorejwe indangagaciro zo gukunda Imana, kwita ku murimo no kuwihangira bijyanye no gukoresha udushya tw’ikoranabuhanga.

Mutuyimana Claudine yagize ati “Ibi bizatuma tutaba bamwe mu birirwa basaba akazi, ahubwo tuzakihangira tunafashe bagenzi bacu batagafite kubona icyo bakora. Hano twatojwe gukunda Imana n’umurimo ndetse no guhanga udushya twifashishije ikoranabuhanga”

Mukamurenzi Immaculate na we yagize ati “Ubu tugiye natwe gutanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu. Twize mu bihe bikomeye ariko byaranatwubatse kuko twarushijeho gukoresha ikoranabuhanga, tuzakomeza kuryifashisha tunahanga udushya dukenewe ku isoko ry’umurimo”.

Kuva mu 2019-2023, INES Ruhengeri yihaye intego yo kwibanda no guteza imbere ikoranabuhanga muri byose, kwita kuri porogramu zikenewe ku isoko ry’umurimo, gushyira imbere ubushakashatsi hagamijwe gushyira iri shuri ku rwego mpuzamahanga mu mashami ya Biomedical Laboratory Sciences, Civil Engineering, Land Survey, Land Administration and Management, Food Biotechnology, Statistic Applied to Economy, Industrial Information Technology, Networ Engineering, Law, Financial Economics, Rural Development Economics, Accounting, Enterpreneuship Development and Management, French-English with Education, Enterprise Management na Masters in Taxation.

Abarangije kuri uyu munsi ni 760 barangije mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza na 14 barangije mu cyiciro cya gatatu.

Ababaye indashyikirwa bahembwe mudasobwa

Loading