Umwana w’Umudipolomate w’u Rwanda mu Burusiya yahanutse ku igorofa rya 21 arapfa

Umuhungu w’umunyamabanga wa mbere wa ambasade y’u Rwanda mu Burusiya kuri uyu wa gatatu yahanutse muri etage ya 21 y’inzu i Moscow yitura hasi arapfa.

Ikinyamakuru cyitwa Vechernyaya Moskva kivuga ko ambasaderi w’u Rwanda i Moscow yemeje aya makuru ko uyu muhungu yahanutse mu idirishya ry’inyubako yo gucumbikamo[apartment] iri mu gace kitwa Nakhimovskiy Prospekt mu mujyi wa Moscow,yabanagamo na se.

Uyu musore wari utarageza imyaka 20 yigaga mu ishuri ryisumbuye, ikinyamakuru Life shot kivuga ko abaganga bari baramusanganye indwara yo mu mutwe ya ‘Bipolar disorder’.

Ambasaderi w’u Rwanda yahise abwira itangazamakuru ry’i Moscow ko ubwo iyi mpanuka yabaga nta muntu wari hafi y’uyu mwana. Yahanutse ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatatu.

Uyu musore witabye Imana yari ageze mu cyiciro cya 11 aho yigaga mu ishuri rya “International School of Tomorrow”aho muri uyu mwaka yagombaga kurangiza amasomo ye.

Umwe mu badipolomate b’u Rwanda muri ambasade y’u Rwanda i Moscow yabwiye BBC ko ubu bari kwitegura gucyura umurambo w’uyu musore ngo ushyingurwe mu Rwanda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *