Aba-Islam bo mu Rwanda bahamya ko bafite umwihariko mu kwibohora nyako

Byatangajwe n’Umuyobozi wa Islam mu Karere ka Nyanza, Sheikh Kabiriti Assuman, tariki 06 Nyakanga 2016 mu busabane bwahuje Aba-Islam n’inshuti zabo hamwe n’abayobozi bo mu nzego bwite za Leta bo mu Ntara y’Amajyepfo.

Sheikh Assumani Kabiriti yishimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera, by’umwihariko muri Islam abereye umuyobozi mu Karere ka Nyanza.

Yagize ati “Twabohotse nk’abandi Banyarwanda tunabohoka nk’Aba-Islam batari bazi inkomoko yacu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni yo mpamvu kutabyishimira byaba ari ukunyagwa zigahera”.

Yakomeje avuga ko mbere je Jenoside yakorewe Abatutsi, umunsi wo gusoza igisibo cya “Ramadhan” utahabwaga agaciro nk’uko muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda bimeze.

Yunzemo ati “Ndi muto mu bantu turi kumwe muri ubu busabane ariko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta radio nigeze numva yifurije Aba-Islam umunsi mukuru wabo”.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, wifatanyije n’Aba-Islam bo mu Ntara y’Amajyepfo muri ubwo busabane, avuga ko Aba-Islam ari bamwe mu bantu bari barahejwe mu gihugu bakitwa amazina atuma bafatwa nk’indyarya bagatakarizwa icyizere mu bo babana.

Ati “Aba-Islam imirimo bari bazwiho ni ubushoferi n’ubukanishi bw’amamodoka ariko nta mu-Islam wabaga depite, senateri, umucamanza, umuganga ukomeye cyangwa ngo ayobore akarere nk’abandi.”

Kayiranga Muzuka Eugène, Umuyobozi w’Akarere ka Huye akaba yari n’intumwa y’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo muri ubwo busabane, yasabye Aba-Islam bo muri iyo ntara gukomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka amahoro arambye mu gihugu.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *