Kamonyi/Rukoma: 8 muri 12 batewe inda zitateganyijwe bishatsemo ibisubizo basubira mu ishuri

Abangavu 8 muri 12 batewe inda zitateganyijwe bigaga mu ishuri EPAPPEC ryo mu karere ka Kamonyi, bishatsemo ubushobozi basubira ku ntebe y’ishuri. 4 basigaye bo bavuga ko batabonye ubushobozi bwo gusubira mu ishuri bahitamo kurireka burundu.

Kalisa Jean Baptiste Umuyobozi w’Ikigo cya EPAPPEC Remera Rukoma

Aganira n’ikinyamakuru, Imena yavuze ko hari abana bagizweho   ingaruka zo guterwa inda z’imburagihe, kubera Covid-19 nayo yabigizemo    ingaruka ikomeye Aho, bahuye    nibishuko kubera kuguma mu rugo.

Avuga ko  bari gukora ibishoboka kugira ngo abo bana bataragaruka babone uko  bagaruka ku ishuri. Yagize Ati” turi gukora ubukangutambaga  ahashoboka hose mu barimu, abandi bana ngo bitange uko uashoboye ndetse n’imiryango nterankunga ngo badufashe tubone ubushobozi abo bana bazagaruke ku ishuri.”

Yakomeje Agira Ati” intego ni uko nta mukobwa wabyaye uzacikiriza ishuri kubera kubura ubushobozi”.

Diogene Kayijuka ushinzwe uburezi mu Karere   ka Kamonyi yagize icyo atangariza imenanews.com   Agira ati “Muri iki gihe, mu Karere kacu ubu ntiturakora ibarura ry’Abanyeshuri  batwaye  inda  zitateganyijwe  ariko  umwaka washize  twaritubafite  abiga  mu mashuri  Abanza n’ayisumbuye .”

Yongeyeho ko umwaka ushize  imibare  yabatewe   inda   zitateganyijwe  mumashuri Abanza ko ari 4,753 ku  8%. Naho  abageze   mu y’isumbuye  2,018 ku 11,3%. Asaba ababyeyi gufatanya bakajya  bakurikirana  abana  babo bakabigisha ubuzima bw’imyororokere, kuko  usanga  abana bahura n’ingorane    kuko      batazi   ibijyanye  n’imibiri yabo   uko ikora. 

Kandi   bagatangira   amakuru   kugihe   bityo n’uwaba  yabahohoteye agakurikiranwa  agashyikirizwa  ubutabera,  Aho  guceceka  bigatuma  bitungura   ababyeyi.

Iyamuremye     Theophile Umuyobozi  uhagarariye   abarimu   mu   Murenge wa   Rukoma

nawe   yadutanagarije  ko   barikurushaho  kwegera   ababyeyi kugira ngo    bazibe  icyuho ,

Yagize  Ati”muri  iyi minsi   turikumva  abana   b’abangavu  baterwa  inda cyane  twashyize imbaraga     cyane  mukubasobanurira   ubuzima     bw’imyororokere   kandi tunababwira yuko bagomba kwitwararika.”

Yongeyeho  ko  abana bari  kubakurikirana

Agira  Ati”abatewe  inda  nabo  ntitubaterera, turabakurikirana   dufatanyije   n’ubuyobozi kugira ngo  bazagaruke   mu ishuri”.

Kandi  muri  aka  Karere  ka  Kamonyi   hari    ikipe   y’umupira w’amaguru w’abagore  batewe  inda zitateganyijwe  ifasha   abatarabashije   gukomeza   ,Amashuri, kuko  nindi   impano Bakora  ikabatunga Kandi ikazabageza   ahantu  hashimishije.

Umuyobozi  w’ikipe   y’intwari fc   Bwana  Ntawuyirushamaboko    Célestin   akaba  ariwe ufite inshingano   zo  kubungabunga   ubuzima    bwabo bana  babakobwa  mu  kubashakira   icyabateza imbere,   Aho    yagize  Ati”.Dufite   ikipe  y’Intwari  F.C,   ikaba   ifite    abakinnyi 22, babyariye  iwabo ikaba arikipe  yaje arikitegererezo    mu  Karere  ka  Kamonyi.”

Ikipe  kacu ,irangwa  no  kwerekana  ko  ishoboye,  igihe  cyose  kuko  barangwa  no gutsinda  bagatahana ibihembo  bityo   bakabona  n’amafaranga   bajyana  mu  miryango  yabo.

 Umwe mu bakobwa ukina muriyo    kipe  y’Intwari  FC ,  umukinnyi     utarashatse   kugaragaza  imyirondoro ye  yatangarije Imenanews.com ,  ko yabonye   bagenzibe   bakina   Kandi bahuje   ikibazo   nawe  ahita yiyumvamo ko n’awe  ashoboye     ahitamo  kubasanga.

 Aho  Agira  Ati.”Jye  banteye   inda  sinabona    uko   nsubira   mu   ishuri  kubera  ubushobozi bucye  bw’ababyeyi  kandi   arinjye   wabigezemo   uruhare.

” Yongeyeho ko ababyeyi batarikunyitaho   ngo  banite no ku mwana  ,kandi arijye  narimaze kubazanira ibibazo, Kandi     bagomba   kumutunga   n’umwana nawe  bakamwitaho   ,Ibyo byose  byangizeho       ingarukambi   yo kwiheba   nibaza    uko   ejo    nzabameze   n’umwana   wajye   ariko  kurubu   ndashimira    ubuyobozi   bw’ikipe  ko  bwampaye   amahirwe     yokubana   nabo    kuko mpungukira   byinshi  ndetse  nkunguka n’umunezero, n’amafaranga , yaza bakampaho nkabona ayo jyana  murugo.

IKIPE Y’INTWALI FC [AKARERE KA KAMONYI]

 By:Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *