Nyanza: Yishwe n’inkoni, afatiwe mu nzu agiye kwiba ihene

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwemeje amakuru y’ umugabo uri mu kigero k’imyaka 35 bitaga Kagofero, wafatiwe mu nzu y’umukecuru w’imyaka 78 agiye kumwiba ihene agakubitwa kugeza ashizemo umwuka.

Bivugwa ko Kagofero yakubiswe n’abaturage bafatanyije n’abanyerondo bo mu Mudugudu wa Gatare, Umurenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza bahuruye baje gutabara bagafatira mu cyuho Kagofero atararenga umutaru.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagize buti; “Ibi byabaye koko uyu mugabo yacukuye inzu agiye kwiba ihene z’uyu mukecuru akaba yishwe n’abaje gutabara bumvise induru y’uyu mukecuru.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwatangaje kandi ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) bwatangiye kubikurikirana, ngo ubutabera butangwe ku bagerageje kwihanira.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *