Abaturage bavoma uruzi rwa Nyabarongo ingona zirabibasiye

Habamenshi Oreste w’imyaka 54 wari utuye mu Kagari ka Masaka mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, yishwe n’ingona zo muri Nyabarongo agiye kuvoma.

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017ku isaha ya sa kumi n'ebyili, ni bwo uyu mugabo usize abana batandatu n’umugore yariwe n’ingona ahita apfa nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nsengiyumva Pierre Celestin yabitangarije Itangazamakuru.

Nsengiyumva yavuze ko mu Murenge wa Rugarika hari utugari dutatu tutadafite amazi kubera ko moteri yayahagezaga yapfuye.

Urupfu rwa Habamenshi ruje nyuma y’aho ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari bwagiranye inama n’abaturage kuwa Gatatu w’iki cyumweru, bubasaba kwihangana bakajya bajya kuvoma ku mavomo nubwo ari kure aho kugira ngo bajye muri Nyabarongo irimo ingona.

Uretse uyu Habamenshi wo muri Kamonyi hari abaturage babiri bishwe n’ingona barimo umugabo wo mu kigero cy’imyaka 27 wo mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Mageragere wapfuye kuwa 12 Kanama 2017 n’undi mugore w’imyaka 54 nawe wo muri uyu murenge witwa Nyirampakaniye Sperata kuwa 23 Nyakanga 2017.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *