Kenya: William Ruto yatangajwe ko yatsinze amatora ya Perezida imirwano ihita itangira

Kenya: William Ruto yatangajwe ko...

William Ruto w’imyaka 55 ni we watorewe kuba Perezida wa Gatanu wa Kenya atsindiye ku majwi 50.49% naho Raila Odinga bari bahanganye agira 48.85%.

William Ruto ni we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya,yabaye ku wa kabiri ushize,tariki 9 z’ukwezi kw’umunani.

Ruto yabaye umukuru w‘igihugu wa Kenya wa gatanu kuva icyo gihugu kibonye ubwigenge.

Ruto yari asanzwe ari visi perezida yungirije Uhuru Kenyatta,barangije manda y’imyaka icumi.

Mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa, abo mu itsinda rishinzwe amatora basubiranyemo.

Abakomiseri bane(4) kuri barindwi(7) ba komisiyo y’amatora, basohotse kuri Bomas of Kenya ahari hagiye gutangarizwa amajwi, bajya kuganira n’abanyamakuru.

Ubahagarariye yavuze ko bo bitandukanye n’ibigiye gutangazwa byavuye mu matora kuko mu minsi ya nyuma habaye uburiganya.

Mbere y’aho nabwo ariko Itangazamakuru ryo muri Kenya ryari ryatangaje ko mu duce tugera kuri 80% twabaruwemo amajwi, William Ruto wari Visi Perezida yari ayoboye n’amajwi 51% mu gihe Raila Odinga,wari ushyigikiwe na Perezida Uhuru Kenyatta yari afite amajwi 48%.

Mu gihe perezida wa komisiyo y’amatora Wafula Chebukati yari aje gutangaza ibyavuye mu matora.

Habaye imirwano hagati y’impande zitandukanye.

Abashinzwe umutekano bagerageje kugarura umutekano bakoresheje inkoni.

Perezida w’akanama kabarura amatora muri Kenya yavuze ko hari babiri mu bagize akanama bakomerekejwe, abandi bo mu biro bye batawe muri yombi ku mpamvu ataramenya kubera imvururu zabanjirije gusoma ibyavuye mu matora.

Komisiyo y’amatora yari ifite bitarenze kuwa kabiri tariki 16 Kanama(8) kuba yatangaje ibyavuye mu matora.

Abakandida William Ruto, George Wojackoyah na David Mwaure Waihiga bageze kuri Bomas of Kenya aho ibi byabereye,ariko Raila Odinga ntabwo yahagaragaye.

Turakomeza kubagezaho ibishya…..

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *