Kamonyi: Mu bakandida 47 bahatanira Ubujyanama rusange harimo n’Umunyamakuru Marie josée

Ikinyamakuru imena cyashatse kumenya bimwe mubiranga umukandida uzahiga abandi mu Karere ka kamonyi ku mwanya w’ubujyanama rusange nintumbero azageza kubamutora .

Uwiringira Marie Josee

Ntuye mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Runda, akagari ka Ruyenzi, mu mudugudu wa Nyagacaca

Ndi umubyeyi w’abana batatu

Ndi umunyamakuru wa Radio Maria Rwanda. Umwuga w’itangazamakuru mwumazemo imyaka 12

Narangije Kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru n’Itumanaho mu mwaka wa 2009, muri Kaminuza Gatulika ya Kabgayi

– Imigabon’Imigambi 

Gufatanya n’abanyakamonyi guharanira iterambere n’imibereho myiza.”

Ikinyamakuru imena cyashatse kumenya uburyo azahuza Ubujyanama n’akazi k’Ubunyamakuru ,ke ka buri munsi ,

Akomeza agaragaza uko akazi ke azagahuza n’umwanya yiyamamarije ko ,aziha gahunda izamufasha muri byose ,Agira Ati “.

Kuri Radio Maria Rwanda ndi umwanditsi mukuru, akazi kansaba kuba hafi ya Radio no gukurikira umunsi ku munsi ibitambukaho kuko mu nshingano zanjye mba ngombwa kugenzura ubuziranenge bwabyo. “

Yongeraho ko Ubujyanama bw’akarere ni akazi k’Ubukorerabushake gasaba gukurikira imibereho y’akarere, kugira inama abayobozi n’abaturage no gufata ibyemezo.

Ntabwo ari akazi gasaba kujyaho buri munsi kuko habaho gahunda yo guhura n’abandi bajyanama hakaganirwa ku buzima bw’akarere ndetse hagafatwa n’imyanzuro ku byemezo biba byafashe.

Iyo myanzuro igashyirwa mu bikorwa na komite nyobozi y’akarere.

Guhuza ubujyanama n’akazi rero mbona bitazangora kuko mbona ari ngombwa ko mu mwanya ngira , nashakamo uwo gutanga umusanzu ku gihugu.

Ikinyamakuru imena cyamubaje nk’umunyamakuru imboni ya rubanda Niki yabonye kitagenze neza kubarangije Manda yabo,

Yongeyeho ko ,Abajyanama barangije manda ntacyo nabanenga kuko barakoze ndetse hari n’abongeye kwiyamamaza ngo bazakomeze no muri iyi manda itaha.

Mu by’ukuri iyo urebye akarere ka Kamonyi, usanga hari iimpinduka zigaragara mu iterambere. Icyo njye nifuza nk’umujyanama waba ari mushya, ni ugufatanya n’abandi gutanga ibitekerezo byatuma na wa muturage ukiri inyuma, agira uruhare kuri iryo terambere. Nifuza ko hakazwa ubukangurambaga noneho za gahunda za leta rimwe na rimwe usanga umuturage asa nuhatirwa kwitabira, ajye azisubanurirwa ku buryo azijyamo yumva akamaro zimufitiye mu iterambere rye.

Ese ni mutorwa muzajya mutanga amakuru ko usanga munzego hafi yazose zikunda kwimana amakuru?

Agira Ati.”

Ndi umunyamakuru nzi neza ko hari abayobozi badaha agaciro itangazamakuru ariko njye nzi uruhare rwaryo mu iterambere. Bityo rero nimba umujyanama nzegera abayobozi mbasobanurire akamaro k’Itangazamakuru n’ibyiza byo gutanga amakuru kuko bifasha mu kumenyekanisha akarere no gukosora ibitagenda .”

Yongeyeho ko

Kwiyamamaza ni kimwe no gutorwa ni ikindi. Kimwe mu byanteye ishyaka ryo kwiyamamaza ku mwanya w’ubujyanama, ni uko hari abaturage bambonaga ndi umunyamakuru wakoreye cyane muri Kamonyi, bajya banyiyambazaga ngo mbagire inama ku bibazo runaka baba bafite, ariko nanjye kuko ntakihakorera bagasanga sinzi neza ubuzima bw’akarere. Ubwo rero niyamamaje nshaka kujya menya uko akarere kabayeho no gukora ubukangurambaga n’ubuvugizi mu baturage. Ndamutse ntatowe nakomeza ubuzima busanzwe, nkazongera kugerageza amahirwe muri manda izakurikira iyi.

Tora: Uwiringira Marie josée  

Umukandida uzagufasha kwesa Imihigo 

By: Uwamaliya Florance

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *