Karongi: Urubyiruko rwamaze gusobanukirwa gahunda yo kuboneza urubyaro
Ibihe bibi bya Covid-19 byakurikiwe n’ingaruka zitari zimwe ku buzima bwa benshi harimo no gufunga amashuri by’igihe kirekire , hari abo byakanguye nyuma yo kubona ko hari urubyiruko rwateshutse rukishora mu bikorwa byarukururira gutwara inda zitateganijwe.
Binyuze mu bukangurambaga bwakozwe , bamwe m’urubyiruko rubarizwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Karongi , bemeza ko bamaze guhindura imyumvire kubijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro , nyuma yo gusobanukirwa no kumenya ko ubu buryo ari bwo buzabafasha gutegura ejo heza habo , ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Mu gihe rumwe mu rubyiruko rutumvaga akamaro ko gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bitewe n’uko hari abasangaga nta mpamvu yo kwitabira iyi gahunda mugihe batarashaka ,(Gushaka umugore cg umugabo) ariko nyuma yo gusobanukirwa ko ubu buryo aribwo bwakoreshwa nk’inkingi yo kwikingira gutwara inda zitateganijwe cyane ko no mubashakanye abenshi babyara batabiteguye , bahisemo gukurikiza inama bagirwa zo kuboneza urubyaro banafata iya mbere mu kubishishikariza bagenzi babo.
Uwimana Claude (Yahinduriwe amazina) ubarizwa mu murenge wa Gitesi ari mu rubyiruko rw’abasore bamaze guhindura imyumvire akanabishishikariza bagenzi be aho yemeza ko gahunda yo kuboneza urubyaro isobanuye byinshi kuri we kuko ari uburyo bwiza bwo kugera ku iterambere ryifuzwa.
Yagize ati “Twebwe nk’urubyiriko niyo ababyeyi bacu batwohereje ku mashuri , tuhahurira n’ibibazo bitandukanye birimo kwitwara uko twishakiye , nyamara ari nabyo bidukururira kenshi mu kuba twakwishora mu busambanyi hagati y’abasore n’abakobwa , bigatuma bamwe muri twe habaho guterana inda zitateganijwe , bikatuviramo guhagarika amahirwe twari dutegereje , nyuma rero yo kubona ko kuboneza urubyaro hakoreshwa uburyo bwose twigishijwe aribyo byadufasha kutagwa mu mutego , twahisemo kubyitabira kuko ari gahunda nziza n’ubuyobozi bwacu buhora budushishikariza”.
Ishimwe Charlotte (Nawe yahinduriwe amazina) , avuga ko we n’abagenzi be cyane abakobwa , bumva neza gahunda yo kuboneza urubyaro kuko yabagoboka mu gihe cyo kuba basama inda muburyo butitezwe.
Yagize ati “ Kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ni ngombwa cyane natwe urubyiruko biratureba kuko bibasha kuturinda , bitewe n’uko iyo ugize ibyago byo kubyara ukiri muto , usanga ubuzima bwawe bujya mu bibazo bidashira ndetse no mu miryango uvukamo ababyeyi bakagutererena , ugasanga rero abagezweho n’ingaruka zo kudahindura imyumvire ngo bemere kuboneza urubyaro ubuzima bwabo buba bubaye nk’ubuhagaze”.
Hirya no hino mu bice byose bigize Igihugu hakunze kumvikana ibibazo by’abangavu batwara inda zitateganijwe ndetse imibare igenda irushaho kuzamuka , ibi kugirango bicike uruhare rwa buri muntu rukaba rukenewe .
Uwamaliya Florence