Karongi: Kubera ingaruka za Covid-19 Abanyeshuri bigaga muri kaminuza zafunzwe barahangayitse

Bamwe mu banyeshuri bari basanzwe biga mu ri za Kaminuza zafunzwe kuri ubu barataka ko bashobora kuzisanga batabashije kongera kubona amahirwe yo kwigira ahandi bitewe na zimwe mu ngaruka zakuruwe n’icyorezo cya Covid-19.

Imwe muri kaminuza zafunze imiryango

Niyibigira Vestine  ni umunyeshuri muri kaminuza ya Christian University   akaba yarageze mu mwaka wa nyuma  wa mashuri yicunga mutungo , aho kurubu akora akazi gaciriritse akaba acunga ibikoresho by’ubwubatsi  bw’ikigo  cya E.P Rubengera 1 , agamije gushaka aho  akura udufaranga ducye dutunga abana doreko ari umubyeyi w’abana batatu.

Muri kino gihe cya Covid-19  bamwe mu bari bafite akazi bakagatakaza abandi bagahindura ibyo bakoraga kugirango babashe gutunga imiryango yabo , Niyibigira Vestine nawe yafashe iyambere  akura amaboko mu mufuka ajya gushakisha icyamugoboka   hamwe n’umuryango we.

Niyibigira Vestine  aganira  n’ikinyamakuru Imenanews.com yagize ati ”  Ndi umunyeshuri  ikindi nkaba n’umubyeyi w’abana batatu nkaba nigaga kaminuza nyririhirwa n’umugabo wanjye ,  none covid-19 yaraje atakaza akazi yari afite kuburyo ubu ntacyizere mfite ko nzasubira vuba mu ishuri  kuko ngomba kubanza ngashakisha uko nabona ibitunga umuryango ikindi kandi n’abana  banjye bakeneye kwiga ‘’.

Yakomeje yerekana ko agifite imbogamizi nyishi zituma asubika amasomo dore ko naho bigiraga kaminuza   yahagaritswe  bigatuma atahita abona ibisabwa ngo ajye kurangiriza ahandi kuko agifite byinshi ari gucyemura birebana n’umuryango mugihe umufasha we atarabona ubundi bushobozi , nawe akaba akirwana uruganba rwo kwishakamo ubundi bushobozi   .

Minisitiri w’Uburezi Uwamariya Valentine yavuze ko harimo kuba ibiganiro bigamije gushakira igisubizo abanyeshuri bigaga muri kaminuza ziheruka gufungwa, harebwa niba bishoboka ko bakomereza mu zindi zigenga.

Mu bihe bishize nibwo Minisiteri y’Uburezi yafunze Kaminuza ya Kibungo, Christian University of Rwanda na Indangaburezi College of Education kubera kutuzuza ibisabwa, n’ibindi bibazo byari bizugarije bikabangamira ireme ry’uburezi.

Minisitiri Uwamariya, ubwo izi kaminuza zafungwaga yavuze ko zasabwe kubanza gukemura ibibazo byose birimo nk’abanyeshuri bari bishyuye amafaranga basabaga gusubizwa, byananirana hakitabazwa izindi nzego.

Yagize ati “Hari abavuga ko bari barishyuye umwaka. Babare ajyanye n’igihe babigishije, asigaye bayabishyure. Niba batabishyuye, icyo gihe bitabaza ubutabera kuko nanone ntabwo wasaba leta ngo ijye kwishyura ayo mafaranga, ntabwo leta yajya muri ibyo ahubwo icyo leta ikora ni ugufasha ba bandi bafite ibibazo, noneho bagasabwa kwishyura n’inzego z’ubutabera zikabigiramo uruhare”.

Yavuze ko ikindi leta ifasha ari ukubarura abanyeshuri harebwa aho bari bageze amasomo, hakarebwa niba hari izindi kaminuza bashobora gukomerezamo.

Mu mpera za Kamena 2020, Minisiteri y’Uburezi yambuye Kaminuza eshatu ibyangombwa bizemerera gukora nyuma yo gusanga zugarijwe n’ibibazo bitazibashishaga gutanga uburezi bufite ireme.

Ayo mashuri yafunzwe arimo Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yamenyekanye mu myaka ishize nka UNATEK, Indangaburezi College of Education na Christian University of Rwanda.

Uretse ibibazo by’ubukungu, amakimbirane n’imanza izo Kaminuza zasize; hari n’ikibazo cy’abanyeshuri ibihumbi bazigagamo basigaye batazi aho berekeza.

 

 

Uwamaliya Florence

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *