Karongi : Abaturage bishimira ko gahunda ya “Guma mu rugo” itahungabanyije uburyo bwo kuboneza urubyaro

Mu karere ka Karongi , bamwe  mu bahatuye  bishimira ko ingamba zashyizweho  na  leta  zijyanye  n’amabwiriza  yo  gukumira  ikwirakwira  rya Coronavirusi (Covid-19) zitigeze  zikoma   mu  nkokora  gahunda  nziza   bihaye  yo kuboneza  urubyaro  nkuko  byari  bisanzwe  mbere  y’iki  cyorezo.

Ni mukiganiro  n’itangazamakuru  aho  abatuye  muri  aka  karere  bagaragazaga ishyirwa  mu  bikorwa  ryo  kuboneza  urubyaro  , mu gihe  u Rwanda  ndetse  n’Isi  muri  rusange  ubwo  hatangizwaga  uburyo  bwo  kurwanya  icyorezo  cya  Covid-19  ndetse  no  guhangana  n’ingaruka  zacyo  , zimwe  mu ngamba  zari  zafashwe  mu buryo  bwihutirwa  harimo  na  gahunda ya “Guma mu rugo” , aho  bimwe  mu  bikorwa  bitandukanye  byari  byahagaritswe  , no  gusohoka  mu rugo  ntampamvu   zikomeye  byarabujijwe.

Umwe mu bagabo batuye mu murenge wa Rubengera utarashatse ko amazina ye atangazwa ufite  umugore  waboneje  urubyaro  , avuga  ko  we   n’umugore  bashakanye   bishimira  amahitamo  yabo  kuko  bamaze  gusobanukirwa  n’ibyiza  biteze  mu  kuboneza  urubyaro , akanemeza ko  zimwe  mu ngamba  zafashwe  mu  kwirinda  covid-19  zitabangamiye  amahirwe  yo  kujya  kwa  muganga  kuboneza  urubyaro.

Yagize  ati  “ Uburyo abagore  bacu  bari  basanzwe  bakoresha  mu  kugera  kwa  muganga  mu  guhabwa  ubufasha  mu  kuboneza  urubyaro  byarakomeje  nk’uko  bisanzwe  no  mugihe  cya  corona-virusi “.

Maniraguha  Clementine

Maniraguha  Clementine  utuye  mu  murenge wa  Rubengera  ni  umwe mu baturage  basanzwe  bakoresha  uburyo  bwo  kuboneza  urubyaro  nyuma  yo gusobanukirwa  no gukangurirwa  ibyiza  bikubiye  muri iyi gahunda .

Yadutangarije ko  kuva  yatangira  kugana   ikigo nderabuzima  agiye  gufashwa  kuboneza  urubyaro  nta  mbogambizi  yigeze ahura  nazo ,   no  mugihe  cya  Covide-19  ubwo   hari  hashyizweho  hahunda  ya “Guma murugo”   akaba  yarabashije  gukomeza  kujyayo  nk’uko   bisanzwe  kuko  iyo  servisi  bakomeje  koroherezwa  kuyihabwa.

Yagize ati “Mu gihe  twari tutemerewe  kuva  mu rugo  twashyiriweho   amahirwe  yo  koroherezwa  kugera  kwa  muganga    kugirango  tubashe  kuboneza  urubyaro , by’umwihariko  n’abajyanama  b’ubuzima  bagiye  badufasha  kwegerezwa  uburyo  bwo kuboneza ”.

Abajijwe  ibyiza  byo  kuboneza  urubyaro  ,  yasobanuye   ko  ari  gahunda  nziza  bashishikarizwa  kandi  nawe  akaba asanga  ifasha  umuryango  kurera  neza.

Mukase Valentine, Umuyobowi w’Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  yavuze ko abaturage ayoboye  bumva  neza  gahunda yo kuboneza urubyaro  n’ubwo atari  bose , ariko  kubufatanye  hamwe  n’abandi  bafatanyabikorwa  hari  byinshi  byakozwe   mu shyirwa mu bikorwa  byayo  , kandi  bikaba byaranakozwe  no  mugihe  cya  “Guma murugo”.

Yagize ati “ Binyuze  mu matsinda  atandukanye  yaba  Amasibo , Ingamba ,  ndetse  n’ubundi  buryo bukoreshwa  mu kumva  ibitekerezo  by’abaturage  , aho  niho  hanyuzwa  ubutumwa  bugamije  kuboneza  urubyaro mu miryango  , hakabaho  na gahunda  yo  kwigisha  Ingimbi  n’Abangavu  kwirinda   inda  zitateganijwe  no  kubyara  batarageza   kumyaka  y’ubukure”.

Kuboneza  urubyaro  ni  gahunda  ya  leta  igamije  gushishikariza  no  gufasha  abaturage  kubyara  abana  bashoboye  mu  buryo  bwo  kubarera  ,  kubavuza , kubishyurira  amashuri  n’ibindi  bikenerwa  kumwana  uri  mu muryango.

Imibare  ishingiye  kubushakashatsi  bwakozwe  nk’uko  bitangazwa  n’ikigo  cy’igihugu  gishinzwe  ubuzima   RBC  ,  yerekana  ko  nta  gikozwe  mu  gukangurira  abanyarwanda   kumenya  ibyiza  biri  muri   gahunda  yo kuboneza  urubyaro  ,  umubare  w’abaturage  wazazamuka  cyane   ukagera  kuri  Miliyoni  zirenga  16.3 mu mwaka  wa  2032 , aho ingo  zigera  kuri  660 zizaba  zituye  kuri  kilometero  kare  imwe  (km 2 1) , ibi bikaba   bibonwa   nkibyazabangabamira  iterembere  n’ubuzima  muri rusange.

 

 

Gasirikare Yves

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *