Gukendera kwa Bibiliya biteye inkeke ku bazikoresha

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko mu Rwanda hari Bibiliya nke.

Ni ikibazo abayobozi b’uyu muryango bavuga ko gikomeye kuberako umubare w’abemeramana muri afurika bagenda biyongera.

Umuyobozi w’uyu muryango witwa Julie Kantengwa avuga ko ikindi kibazo gihari uko umubare w’abantu bayoboka ijambo ry’Imana ugabanuka mu mande zimwe na zimwe z’isi ndetse akaba arinaho iryo vugabutumwa rya turutse yewe akaba nabateraga inkunga iryo vugabutumwa ariho baherereye, kugabanuka kwabo bitera ingaruka zitari nziza mu gihe hano muri afurika umubare w’abemeramana ugenda wiyongera.

Julie Kantengwa umuyobozi w’umuryango wa Bibilya mu Rwanda

Avuga ko Abanyarwanda bose buri wese yagira icyo akora kugira ngo Bibiliya ziboneke zidahenze kuko kurubu abateraga inkunga Abanyarwanda ngo babone Bibiliya bagabanutseho 80%.

Muri iki gihe kugira ngo Bibiliya iboneke yuzuye, itwara $100 ariko kugira ngo Umunyarwanda ayibone, bimusaba $8.

Viateur Ruzibiza usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa Sosiyete ya Bibiliya mu Rwanda avuga ko abanyamadini basabwe kuzageza ubutumwa ku bayoboke babo kugira ngo bitange uko babishoboye, batere inkunga Bibiliya.

Avuga ko ibibazo biri hirya no hino ku isi byagize ingaruka no k’ukuboneka kwa Bibiliya.

Viateur Ruzibiza usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa Sosiyete ya Bibiliya mu Rwanda

Ati: “ Inkunga ya buri Munyarwanda irakenewe kugira ngo Bibiliya ziboneke kandi zigere kuri benshi. Bibiliya ni igitabo Abanyarwanda bakeneye kugira ngo ibahe ihumure kandi ibakomeze.”

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uvuga ko ababishaka bashobora gutera inkunga mu kugura no guha abaturage Bibiliya

Ni ubukangurambaga buzamara amezi atatu, abantu babwirwa uburyo bwo gutanga amaafaranga.

Bibiliya zikoreshwa mu Rwanda zikorerwa mu Bushinwa na Koreya y’Epfo.

Hari uburyo bwashyizweho buzifashishwa mu gutera inkunga Bibiliya ku girango ikomeze iboneke mu Rwanda

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *