Karongi: Covid-19 yasubije inyuma abanyeshuri mu myigire yabo
Kuva ku Tariki ya 15 Werurwe ubwo Leta y’u Rwanda yategekaga ko amashuri yose afungwa mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 , bamwe mu banyeshuri bagiye bahura n’imbogamizi mu myigire yabo , kabone n’ubwo bari bashyiriweho uburyo bwo kwigira mu rugo binyujijwe ku bitangazamakuru nka Radio ndetse na Televisiyo , uku gutakaza igihe cyo kwiga bikaba bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku banyeshuri n’ejo hazaza habo.
Izi mbogamizi abanyeshuri bo mu karere ka Karongi bahurizaho na bamwe mu babyeyi babo , bashingira ahanini ku kuba abana batuye mu duce tw’ibyaro batabasha kugerwaho n’aya mahirwe kuko badafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho nka televisiyo ,telefoni zigezweho ndetse na mudasobwa.
Uwineza Yvonne wo mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi akaba yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza i Rubengera , yatangarije imenanews.com ko n’ubwo akurirana amasomo kuri radio bidahagije kandi akaba anabibonamo imbogamizi zo kuba mu masomo bigishwa bumvamo bike ibindi bikabacika .
Yagize ati “Iyo turimo gukurikirana amasomo kuri radiyo , baravuga tukumva mo bike cyane kubera ko baba bavuga banasobanura bihuta cyane , kuri twe bigasa no kurangiza umuhango gusa ngo twize “.
Agaruka ku masomo atangirwa kuri televisiyo , yavuze ko imbogamizi zigaragaza mu gace batuyemo ko ziterwa no kuba imwe mu miryango idafite ubushobozi bwo kuba itunze ibikoresho nka televisiyo n’ubwo hari naho usanga na radiyo batabasha kuyigondera , ibi bikaba bituma abana batabasha gukurikira amasomo atangwa , gusa ngo n’ababona uburyo bwo kuyakurikirana bakifuza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyabongerera amasaha yagenewe amasomo ndetse hakanozwa n’imitangire yayo.
Mwumveneza Brino uhagarariye abarimu mu rwego rw’umurenge wa Rubengera aganira n’ikinyamakuru imenanews.com yavuze ko ingaruka zakurikiye icyorezo cya covid-19 zahise zibasira cyane urwego rw’uburezi , aho asanga imyigire y’abanyeshuri yarahadindiriye cyane , ndetse hanashyirwaho uburyo bwo kwigisha binyuze kubitangazamakuru nka radiyo na televisiyo nabyo bikaza byihariye zimwe mu mbogamizi zitavugwaho rumwe haba k’uruhande rw’imiryango idafite ubushobozi bwo gutunga ibyo bikoresho , ndetse n’abanyeshuri.
Yagize ati “ Ibihe bya covide-19 byatumye tugira ibibazo bitandukanye mu nzego zose , ariko kubijyanye n’urwego rw’uburezi bikaba ibindi , yewe n’ubwo abanyeshuri bashyiriweho uburyo bwo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga , bikaba bitarigeze byorohera imiryango yose ibarizwamo abana babanyeshuri bitewe n’uko idafite ubushobozi buri kurwego rumwe ”.
Mukase Valentine , Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , avuga kuri iki kibazo cy’abanyeshuri batabasha gukurikirana amasomo nkuko bikwiye , yavuze ko bagiye kubashakira ubundi buryo kuko hari abatera nkunga bakorera muturere twabo nka Soma umenye na VISO basanzwe bakorana mu rwego rw’uburezi ntse ko bazakomeza no gushaka ubufatanye n’abandi batera nkunga hagamijwe kuzamura imyigire y’umwana , karongi ikaba icyitegererezo.
Yongeye ho ko hari gahunda yamaze gutegurwa mu kuzamura imyigire y’abanyeshuri , aho hazifashishwa abarimu bahagarariye abandi bazajya bafasha abana kugerwaho n’izindi mfashanyigisho zuzuzanya zikanasobanura amasomo atangirwa kuri radiyo na televisiyo .
Umurungi Johanna umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ushinzwe ikurikiranwa ry’ amasomo anyuzwa kuri televiziyo na radio , ashishikariza abanyeshuri kuyakurikirana neza ndetse aho batabashije kumva ibyo bigishijwe bakifashisha urubuga rwa REB rwa yutubi (YouTube) runyuzwaho ayo masomo mu buryo bw’iyakure bakabasha kuyasubiramo bitonze.
Mu gihe amashuri afunze , Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga rifasha abanyeshuri gukomeza gukurikirana amasomo ndetse hari natangirwa kuri radiyo na televiziyo , hakiyongeraho ubundi buryo bwifashisha telefoni na mudasobwa .
.
Uwamaliya Florence