Kamonyi:Polisi y’igihugu yataye muri yombi abasore bane bayiyitiriye bakambura abamotari
Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abasore bane bayiyitiriye bagamije kwambura abamotari ibyabo.
Ku mugoroba wo kuwa Kane hagati ya saa tatu na saa yine z’umugoroba, nibwo abamotari bakorera mu Murenge wa Runda, mu gasanteri ka Ruyenzi babonye haje abasore bane biyita abapolisi, batangira kubaha amabwiriza bagamije kureba ko moto zabo zujuje ubuziranenge.
Uwo basanze moto ye ifite ikibazo bagaciririkanya amafaranga agomba kubaha, atari munsi y’ibihumbi 10.
Umwe mu bamotari yashatse uko yihengeka abimenyesha Polisi ikorera hafi aho ihita iza ifata ba basore b’abatekamutwe, umwe muri bo aracika.
Abafashwe ni Tuyisenge Jean Marie Vianney ufite imyaka 22, Ndacyayisenga Eugène w’imyaka 24 Mutangana Théoneste w’imyaka 27 na Twiringiyimana Pacifique w’imyaka 26.
Aba basore bakimara gufatwa bavuze ko bari basanzwe batuye mu Mujyi wa Kigali, bakaba baje aho ku Ruyenzi ariho baturutse.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Bonaventure Karekezi , avuga ko kugira ngo abo bajura bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bamotari wahise abimenyesha Polisi yari hafi aho.
Ati “Abamotari bavuga ko bagiye kubona bakabona moto eshanu ziza zo mu bwoko bwa TVS ziziye rimwe buri muntu ari ku ye, batangira kubakoresha isuzuma rya moto zabo bababwira ngo bacane amatara n’ibindi.”
Akomeza avuga ko uwo basangaga Moto ye ifite ikibazo bumvikanaga amafaranga yishyura agahita ayatanga.
Ibi ngo byatumye abamotari batangira kugira amakenga ko baba ari abajura biyitiriye Polisi bagamije kubambura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaboneyeho gushimira abamotari kuba bahise batanga amakuru, abasaba kujya bashishoza ku bantu bose baza babashuka ko bakorera Polisi.
Abafashwe Polisi yahise ibashyikiriza urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB mu murenge wa Runda kugira ngo hakorwe iperereza.