Ethiopie: Umugaba w’Ingabo yiciwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi

Abiy yabwiye abaturage b’igihugu cye ko abandi bayobozi bakuru mu gihugu biciwe mu gitero cyabaye cyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Ntabwo kugeza ubu haramenyekana abari inyuma y’uyu mugambi wo guhirika ubutegetsi.

Guverinoma ya Ethiopie yari yatangaje ko hari umugambi wabaye wo kugerageza guhirika ubutegetsi muri Amhara. Internet mu gihugu yahise ikurwaho.

Abatuye mu gace ka Bahir Dar batangaje ko bumvise urusaku rwinshi rw’amasasu. Hagati aho, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yamenye ibijyanye n’urusaku rw’amasasu mu Murwa Mukuru w’igihugu, Addis Ababa.

Agace ka Amhara kayoborwa na Ambachew Mekonnen, gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Ethiopie; ni imwe muri leta icyenda zigize iki gihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *