Musanze:Ibitaro bya Ruhengeri mu ihurizo ryo gushakisha umurambo

Nyuma y’aho mu Bitaro bya Ruhengeri haburiye umurambo w’umuntu wari uharuhukiye hategerejwe ko bene we babona amafaranga bishyuzwaga, ukaba wabuze, kuri uyu wa Mbere hafashwe umwanzuro wo gutaburura uwashyinguwe mu Karere ka Burera ngo harebwe niba haratanzwe utari we.

 

Umurambo wabuze ni uwa Munyarukiko Jean Damascène w’imyaka 30, wakoze impanuka akitaba Imana ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Nyuma y’uko Munyarukiko yitabye Imana yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri ba nyirawe ntibawuhabwa kuko bari baciwe ibihumbi 47 by’amafaranga y’u Rwanda batayafite ako kanya bahita bajya kuyashaka.

Ubuhamya bwatanzwe na Ntawangwanabose Godelive(umubyeyi wa Munyarukiko), buvuga ko nyuma yo kubona amafaranga bagarutse ku bitaro kuri iki Cyumweru ariko bakabwirwa ko nta muyobozi uhari wabafasha maze basabwa kugaruka bucyeye(Kuri uyu wa Mbere).

Ntawangwanabose yavuze ko ubwo bahageraga basanze umurambo w’umuntu wabo nta wuri mu buruhukiro bikaba bikekwa ko ibitaro byaba byaribeshye bigatanga utari we wanashyinguwe mu Karere ka Burera kuri iki Cyumweru.

Kugeza ubu ngo hafashwe umwanzuro ko uyu murambo na wo w’igitsina gabo ujya gutabururwa ngo harebwe niba yaba ari Munyarukiko washyinguwe n’abatari ba nyirawe.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Ayingeneye Violette, yatangarije IGIHE ko ikibazo cyo kubura umurambo cyabereye mu bitaro ayobora ariko ntiyagira amakuru menshi avuga, ko andi aza kuyatanga nyuma.

Munyarukiko yari umunyonzi akaba yarakoreye impanuka mu Murenge wa Muhoza aho yari atuye mu Kagari ka Kigombe, Umudugudu wa Cyabararika, mu Karere ka Musanze.

Ubwo yakoraga impanuka yari atwaye igare ahetse n’umugenzi. Yashakanye na Ndacyayisenga w’imyaka 29, akaba assize umwana umwe.

Abaturage bagaragaye kubwinshi bifuza kumenya ishyano ryaguye mu bitaro

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *