Iyari Rwanda Forensic Laboratory yongerewe ubuziranenge ubu ni Rwanda Forensic Institute

Ikiranganego Gishya cya Rwanda Forensic Institute

Iyahoze ari Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) Yongerewe ubuziranenge ubu yahindutse Ikigo cy’Igihugu k’ibimenyetso bishingiye k’ubumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera “RFI” (Rwanda Forensic Institute).

Byatangajwe mu ntama n’abanyamakuru yabaye kuruyu wa kane tariki 7 Nzeri 2023 ku biro bikuru biherereye ku kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa

.yavuzeko ubu bigeye korohera abanyarwanda n;abanda bahaga serivise muri rusange ko bagiye kuzajya babona ibisubizo mu buryo bwihuse.

Dr. Karangwa Charles Ati, “Kurubu urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB bari basanzwe babanza gukusanya ibipimo byinshi nyuma bakabona kubyohereza hanze byarangira bikagaruka, arinayo mpamvu byatwaraga igihe kirekire kuko bitashobokaga kohereza kimwe kuri kimwe uko babyakiriye.

Yakomeje agira Ati, “Twishimiye iyi Ntambwe twateye kuko urwego twagezeho nirwo rwanyuma muri iyigahunda ya forensic services, kandi twongerewe n’ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi kubibazo tugenda duhura nabyo muri rusange.

Yasoje avugako uko iterambere rigenda rifata intera yohejuru arinako ibyaha nabyo bigenda bifata ibdi ntera bityo rero kuba natwe twabonye ishami ry’ubushakashatsi bizatworohera guhangana nibyo byaha by’ikoranabuhanga umunsi kuwundi.

MINIJUST nayo bitabiriye uyu muhango

Umuyobozi waturutse muri MINIJUST yavuzeko kubona iyi laboratwari byafashije igihugu kugera ku ntego igihugu cyihaye.

 Ati; kuko amategeko tugenderaho agenga ko urubanza rucibwa nibimenyetso simusiga byibintu biri kuburanwaho, Ucyekwaho icyaha ntago yirirwa yigiza nkana kuko ubu buryo ntakwibeshya kubaho kuko burizewe hose ku isi, kandi ushinja nawe biroroha kuko igihe byatwaraga mbere kurubu kigiye ku gabanuka, kandi yewe n’umucamanza nawe bizajya bimworohera kuba yafata umwanzuro w’urubanza ntaruhande byitwako abogamiyeho kuko ubu buryo bukora neza kandi bwizewe.

Bamwe mu bakozi ba RFI

Kurubu Iki Kigo gitanga serivise zirimo: Gupima uturemangingo ndangasano (ADN), Gupima uburozi n’ingano ya alukoro iri mu maraso, Gupima ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, Gupima inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, Gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Gusuzuma inkomere n’ imibiri yabitabye Imana.

Uwari Uhagarariye RIB mu ntama ya RFI n’Itangazamakuru

By: Imena

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *