Itariki y’amatora ya perezida wa Repubulika n’Abadepite yatangajwe

Byemejwe ko amatora ya Perezida wa Repubulika nay’Abadepite 53 azaba tariki 15 Nyakanga umwaka utaha wa 2024, ariko Ababa mu mahanga (diaspora Nyarwanda) akazaba 14 nyakanga 2024.

Kuruyu wa  Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, nibwo hasohotse  amatariki y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu Iteka rya Perezida rigenga amatora.

Mu bakandida bamaze kwemeza ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda , harimo Perezida Paul Kagame ndetse n’Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party Rwanda), Dr.Frank Habineza.

Amatora y’umukuru w’igihugu  n’ayabadepite nibwo bwa mbere yahuzwa mu Rwanda , byose bikaba byarakozwe  mu rwego rwo kugabanya Ingengo y’Imali nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

By: Bertrand MUNYAZIKWIYE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *