Itangazamakuru  ryagize uruhare rufatika mu rugamba rwo guhashya covid-19

Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse

Intero yemeza ko itangazamakuru ryagize uruhare rufatika mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 yashimangiwe n’Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu ubwo yari mu kiganiro n’ abanyamakuru basanzwe bakora inkuru z’ ubuzima bibumbuye mu ishyirahamwe ABASIRWA.

Kambogo Ildephonse yagize ati” Ibikorwa byose twateganyaga dufatanyije n’ inzego z’ ubuzima tugamije guhangana na Covid-19 abanyamakuru batubaye hafi twemera ko nta terambere twageraho tutabafite niyo mpamvu tuzarushaho gukorana.”

Yatanze urugero rwa gahunda  yo kurinda  abaturarwanda mu gihe cya covid -19 mu bihe bya  guma mu rugo  itangazamakuru  ryagize uruhare rukomeye mu kubikangurira abaturarwanda.

Yagarutse k’uburyo Itangazamakuru ryagize uruhare runini mu gukangurira abaturarwanda kwirinda ndetse  no gukumira icyorezo cya covid-19, aho  itangazamakuru   ryarwanye urugamba rukomeye rwo kumenyesha abenegihugu, umunsi k­u musi ndetse buri munota batangaga ibyegeranyo byagezweho  bavuga aho covid-19 igeze ndetse nabo imaze guhitana  kugira ngo abaturarwanda babashe  gukomeza kwirinda bumva ko icyorezo kitoroshye  kuko ntawe gitoranya.

Bamwe mu banyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika  ku nkuru z’ubuzima aho bagarutse ku rugamba barwanye mu gihe cya Covid-19  batangarije ikinyamakuru Imena  bati: ’’Twabashije gukora ubuvugizi  bushoboka aho twagiye dukangurira abantu  gukaraba intoki, n’isabune  kwambara agapfukamunwa neza,  kwipimisha  mu gihe wumva ufite umuriro ndetse no gufata inkingo zose  .’

Uwase Alphonsine  N’ Umuturage wo mu Karere Ka       Rubavu Ukorera Ubucuruzi Kuri Buraseli Avuga ko Akazi Ke Covid -19 Yamukomye Munkokora Aho Mbere Yaho Yacuruzaga Imifuka Itatu Y’ibigori Igashira, None Kurubu Akaba Acuruza Igice Cy’umufuka Umwe Gusa, Aho Yagize Ati’’. Turashimira Leta Yadufashije Kurwanya Icyorezo Cya Covid-19 Ariko Nkaba Nayisaba ko yazaduha inkunga natwe tukongera tukabona igishoro gihagije kugirango tubashe guhaza isoko .’’

Akomeza  agaragaza impungenge bahuye nazo  mukubura abakiriya ndetse nokubura ubushobozi bwo  kugumya kurangura ibijyanye nibyo abatura rwanda bashaka.

umunyamakuru Uwambayinema  Marie Jeanne   yongeyeho ko  itangazamakuru ryakoze ubuvugizi bushoboka  bwose aho abaturage batari bishoboye  batabashaga kubona ibyo kurya bagiye babakorera ubuvugizi  bakabibona biciye mu Midugudu batuyemo.

Yagize Ati.’’ Itangazamakuru ryakoze  ubukangurambaga cyane kuko wasangaga  hari abageni bambaye udutimba  barazagamo ndetse n’abarokore basangaga  barenze ku mambwiriza mu gihe barigusenga ari benshi bagatwarwa bakajya kubigisha,ndetse na batwaraga imodoka badafite uruhushya rubemerera kugenda’’.

Umunyamakuru Muhizi Elyse yagarutse ku bibazo byagiye bigaruka mu bihe bya guma mu rugo aho abaturarwanda babuzwaga kugenda ingendo zitari ngombwa, ndetse n’ amasaha  yari yarashyizweho akabafatira mu nzira bityo bakisanga bamwe muri bo baraye mu ma stade bagacibwa amande yumurengera.

Yakomeje agaragaza ibikorwa byiza byagezweho aho  bagaragaje ko abacuruzi  bagiye bahomba kubera ko baguze udupfukamunwa  ku giciro cyo hejuru  Leta, ikaza kugabanya igiciro,  bityo na bo bikabatera igihombo.

Musafiri Innocent  ni umwarimu muri kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru  nawe ashimangira ko abanyamakuru bagize uruhare rukomeye  mu kuba barafashe iya mbere mu gukumira covid-19 ndetse  bagatanga n’ amakuru  ku gihe cya nyacyo adasesereza  ,kuko itangazamakuru nyaryo niritangaza iby’ ukuri, bifitiye abaturarwanda akamaro badasesereza.

Mbere ya covid-19 hinjiraga abantu bagera ku  ibihumbi 55 n’ aho nyuma ya covid-19 hakaba harikwinjira abantu batagera kubihumbi 10000 , abacuruzaga 80% bari  ababyeyi bacuruzaga ubu barahagaze  kubere covid-19.

By:Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *