Kimisigara: hatanzwe amata ku abana bafite ababyeyi b’abazunguzayi

Umurenge wa Kimisagara , mu karere ka Nyarugenge, Hatangijwe uburyo bwihariye bwo kubungabunga isuku bifashishije ikimoteri gifite ikoranabuhanga.

Ubu buryo bwahujwe no kugaburira abana ba b’abagore bakuwe mu buzunguzayi bwo mu muhanda, aho abana ba babazunguzayi banahawe amata . ubuyobozi buvuga ko ibi bikorwa byose biri muri gahunda y’imihigo y’isuku no kurwanya igwingira ry’abana.

Mukansanga Alphonsine numwe mu bazunguzayi bafite umwana wahawe amata ,ashimira ubuyobozi bwa kimisagara kuba bwahaye abana babo amata ,aho yagize Ati.”ndashimira ubuyobozi bwa kimisagara bwa duhaye umwanya wo kudufata nkabandi ndetse bukabonako abana bacu nabo bakwiye guhambwa agaciro.”

yongeyeho ko anashimira umugi wa kigali wabahaye ibibanza byaho bazajya bakorera kuko bari bamaze kuba iciro ry’umugani ndetse bahora bahangana nubuyobozi bw’umutekano , uko butahwemaga kubajyana ku murenge cyangwa bukabajyana kwa kabuga aho bajyaga kubagororera ndetse utanahwema kubatoza isuku nisukura ku mubiri.

Kalisa Jean Sover, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, yakira Urugeni Martine Vice meya w’umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage ariwe mushyitsi mukuru wafunguye kumugaragaro icyo gikorwa watashye kumugaragaro ibyobiikorwa asobanura ko bishimira ibikorwa byo kubungabunga isuku by’umwihariko Umujyi wa Kigali ugenda ukangurira abaturage  ko iki kimoteri gifite ikoranabuhanga, kije gufasha abacuruzi bose bakorera ubucuruzi bwabo mu nzu yo mu mashyirahamwe izwi nk’inkundamahoro.

Ati:”Iki kimoteri gifite uburyo gikozemo ,imbere ubwacyo harimo camera ndetse n’imyuma , imyanda uko igenda isukwamo yiyongera ubibona kuri telefoni yawe, ikindi imyanda ibora n’itabora biravangurwa cyaba cyuzuye ubwacyo kirasona mu rwego rwo kuguha ikimenyetso ko imyanda igeze igihe cyo kuyikuramo”.

Gitifu ,avuga ko ntawuzongera kwitwaza ibindi ngo ajugunye imyanda aho yiboneye , ashimangira ko bizafasha abagana Nyabugogo ndetse n’abacuruzi kugira isuku aho bakorera ,mu nzira, mu mihanda n’ahandi kubera Iki kimoteri kije ari igisubizo ndetse no kugicunga byoroshye ntawe kizabangamira ubwacyo n’isuku.

Mu muhango wo guha abana amata, no kubagaburira indyo yuzuye, Vice meya Urugeni yankanguriye ababyeyi Kwita ku isuku ,anabasaba kujya bateka indyo yuzuye Kandi ko byose ibikenerwa biba bihari binabobeka byoroshye, ati:”Izi mboga rwatsi , ibishyimbo, amata, amajyi byose birahari, mwikuremo uburangare mwite ku bana banyu kuko iyo umwana agwingiye bimugiraho ingaruka zikomeye benshi murabizi kuko bahora babibigisha”.

Vice meya ,Urugeni mu kiganiro yagiranye N’ Imena News yavuze ko umujyi wa Kigali , ubu washyizeho amabwiriza yihariye ajyanye n’ubuzunguzayi, ahereye muri Kimisagara avuga ko ariho usanga benshi cyane nko muri Gare ya Nyabugogo

Atii:”Ntabwo twavuga isuku tugifite abazunguzayi mu muhanda, turimo gushaka ko nta n’umwe uzagaruka mu muhanda Kandi imyiteguro yabyo iraribanyije kuko hari amasoko twateguye buri wese agomba gushyirwamo,

Yakomeje agira Ati’’, hari bamwe bayavamo ariko turabikora dushyireho ibihano kuburyo ntawe tuzongera kubona yagarutse”.

Bamwe mu baturage ,  bagaragaje ibyishimo , bashimira ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali, ko bushishikajwe no kubashakira ibyiza, iki kimoteri bavuga ko kiziye igihe ntawuzongera kubana n’imyanda aho akorera.

Kalisa Jean Sover, ashimangira ko intambwe itewe ntakuzongera gusubira inyuma , mu ijambo rye yijeje Vice meya Urugeni ko Kimisagara izakomeza kuba ku isonga mu guharanira isuku.

Vice meya ,Urugeni yasoje ijambo ashimira abaturage na Kimisagara ubwitange n’umurava bafite mu kubungabunga isuku.

By: Uwamaliya florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *