Itangazamakuru ryagize uruhare rufatika mu rugamba rwo guhashya covid-19
Intero yemeza ko itangazamakuru ryagize uruhare rufatika mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 yashimangiwe n’Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu ubwo yari mu kiganiro n’ abanyamakuru basanzwe bakora inkuru z’ ubuzima bibumbuye mu ishyirahamwe ABASIRWA.
Kambogo Ildephonse yagize ati” Ibikorwa byose twateganyaga dufatanyije n’ inzego z’ ubuzima tugamije guhangana na Covid-19 abanyamakuru batubaye hafi twemera ko nta terambere twageraho tutabafite niyo mpamvu tuzarushaho gukorana.”
Yatanze urugero rwa gahunda yo kurinda abaturarwanda mu gihe cya covid -19 mu bihe bya guma mu rugo itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu kubikangurira abaturarwanda.
Yagarutse k’uburyo Itangazamakuru ryagize uruhare runini mu gukangurira abaturarwanda kwirinda ndetse no gukumira icyorezo cya covid-19, aho itangazamakuru ryarwanye urugamba rukomeye rwo kumenyesha abenegihugu, umunsi ku musi ndetse buri munota batangaga ibyegeranyo byagezweho bavuga aho covid-19 igeze ndetse nabo imaze guhitana kugira ngo abaturarwanda babashe gukomeza kwirinda bumva ko icyorezo kitoroshye kuko ntawe gitoranya.
Bamwe mu banyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru bandika ku nkuru z’ubuzima aho bagarutse ku rugamba barwanye mu gihe cya Covid-19 batangarije ikinyamakuru Imena bati: ’’Twabashije gukora ubuvugizi bushoboka aho twagiye dukangurira abantu gukaraba intoki, n’isabune kwambara agapfukamunwa neza, kwipimisha mu gihe wumva ufite umuriro ndetse no gufata inkingo zose .’
’
Uwase Alphonsine N’ Umuturage wo mu Karere Ka Rubavu Ukorera Ubucuruzi Kuri Buraseli Avuga ko Akazi Ke Covid -19 Yamukomye Munkokora Aho Mbere Yaho Yacuruzaga Imifuka Itatu Y’ibigori Igashira, None Kurubu Akaba Acuruza Igice Cy’umufuka Umwe Gusa, Aho Yagize Ati’’. Turashimira Leta Yadufashije Kurwanya Icyorezo Cya Covid-19 Ariko Nkaba Nayisaba ko yazaduha inkunga natwe tukongera tukabona igishoro gihagije kugirango tubashe guhaza isoko .’’
Akomeza agaragaza impungenge bahuye nazo mukubura abakiriya ndetse nokubura ubushobozi bwo kugumya kurangura ibijyanye nibyo abatura rwanda bashaka.
umunyamakuru Uwambayinema Marie Jeanne yongeyeho ko itangazamakuru ryakoze ubuvugizi bushoboka bwose aho abaturage batari bishoboye batabashaga kubona ibyo kurya bagiye babakorera ubuvugizi bakabibona biciye mu Midugudu batuyemo.
Yagize Ati.’’ Itangazamakuru ryakoze ubukangurambaga cyane kuko wasangaga hari abageni bambaye udutimba barazagamo ndetse n’abarokore basangaga barenze ku mambwiriza mu gihe barigusenga ari benshi bagatwarwa bakajya kubigisha,ndetse na batwaraga imodoka badafite uruhushya rubemerera kugenda’’.
Umunyamakuru Muhizi Elyse yagarutse ku bibazo byagiye bigaruka mu bihe bya guma mu rugo aho abaturarwanda babuzwaga kugenda ingendo zitari ngombwa, ndetse n’ amasaha yari yarashyizweho akabafatira mu nzira bityo bakisanga bamwe muri bo baraye mu ma stade bagacibwa amande yumurengera.
Yakomeje agaragaza ibikorwa byiza byagezweho aho bagaragaje ko abacuruzi bagiye bahomba kubera ko baguze udupfukamunwa ku giciro cyo hejuru Leta, ikaza kugabanya igiciro, bityo na bo bikabatera igihombo.
Musafiri Innocent ni umwarimu muri kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru nawe ashimangira ko abanyamakuru bagize uruhare rukomeye mu kuba barafashe iya mbere mu gukumira covid-19 ndetse bagatanga n’ amakuru ku gihe cya nyacyo adasesereza ,kuko itangazamakuru nyaryo niritangaza iby’ ukuri, bifitiye abaturarwanda akamaro badasesereza.
Mbere ya covid-19 hinjiraga abantu bagera ku ibihumbi 55 n’ aho nyuma ya covid-19 hakaba harikwinjira abantu batagera kubihumbi 10000 , abacuruzaga 80% bari ababyeyi bacuruzaga ubu barahagaze kubere covid-19.
By:Uwamaliya Florence