Ishuri Ecole Les Rossignols ryahaye ubutumwa ababyeyi bwo kuba hafi y’abana muriy’iminsi mikuru

Ishuri Ecole Les Rossignols riraburira ababyeyi kudahugira mu minsi mikuru gusa ngo bibagirwe ko igihembwe gikurikira ntacyo kiri hafi kandi ko abana bazakenera ku garuka kw’ishuri bafite ibisabwa.

Ibi byavuzwe kuruyu wa gatanu tariki 22 ukuboza, ubwo hasozwaga igihembwe cya 1 cy’umwaka w’amashuri wa 2023 -2024, mu muhango wo gutanga amanota no kureba uko abanyeshuri bitwaye mu gihembwe gishize, kw’ishuri rya Ecole Les Rossignols riri ku kamonyi.

Ushinzwe amasomo mw’ishuri rya ecole les Rossignolis Inyumba J. Koffi, yakanguriye ababyeyi kutishora mu minsi mikuru cyane ngo bibagirwe ko umwaka utaha umwana azakenera kugaruka kwishuri kandi yitwaje ibisabwa.

J. Koffi Inyumba Ati,”Turishimira ko dusoje igihembwe cya 1 cy’umwaka wamashuri wa 2023-24 m’uburyo bwiza kuko abanyeshuri twatangiranye nabo aribo dusozanyije nabo, k’ubufatanye n’ababyeyi rero abana bashoboye gutsinda ku kigero cyiza kandi nta zindi mbogamizi twigeze duhura nazo zikomeye mu gihembwe hagati.’’

J. Koffi akomeza avugako ubwo abana bagiye mubiruhuko ariko akaba ari n’ibihe bisoza umwaka bya noheli n’ubunani ko bahaye ababyeyi n’abana ubutumwa bw’uko barinda abana babo kudatwarwa cyane n’iminsi mikuru kuko ari ikiruhuko k’igihe gito.

Ati,”Ababyeyi twabageneye ubutumwa bukubiye mu byiciro bitatu, icya mbere twashimiye ababyeyi kubwo kwitabira no kohereza abana kwiga hano, icya kabiri n’ugukomeza kwigisha abana umuco, indangagaciro na kirazira bya Kinyarwanda nkuko bahora babitozwa hano, icya gatatu, twabasabye ko batagenda ngo baruhuke gusa ahubwo bakomeze kwibuka ko ari abanyeshuri akaba arinayo mpamvu twabashyiriyeho imyitozo bazajya bakora kugirango bagume mu murongo w’ishuri batazibagirwa ibyo bari barafashe mu gihembwe gishize.”

Inyumba J. Koffi yasoje agira Ati.”Turashimira ababyeyi kubw’ubufatanye bwabo kuko tugira umwanya wo kubahamagara bakaza bakicara mw’ishuri bakareba aho intege nke ziri bityo bakavugana n’umwarimu bakahakosoro nubwo hakiri imbogamizi nye aho usanga umubyeyi aba afite akazi kenshi ariko aho bigeze ubu ugereranyije na mbere biri kukigero cyiza.

Turasaba kandi ababyeyi kuba hafi abana no kutabareka ngo bidagadure cyane bibagirwe ko mu kwa mbere ari ishuri kandi n’ababyeyi nabo bazirikane ko umwana azajya kw’ishuri afite amafaranga y’ishuri bityo nabo ntibasesagure.

Emmanuel Ejoyi, akuriye abarimu bigisha kw’ishuri rya ecole les rossignols avugako urebye aho abana bavuye naho bageze haricyo bagenda bunguka m’ubumenyi.

Emmanuel Ejoyi Ati. “Abana batsinze neza ku kigero gishimije kuko iyo tuvuga ngo abana baratsinze ntago turebera hamwe muri rusange, umwihariko wacu nuko tureba igihembwe gishize uko umwana yitwaye tukareba n’iki dusoje tukamenya uko umwana ahagaze, turebye rero ubu amanota yariyongereye kurusha mbere niyo mpamvu tuvuga ko bastinze.

Emmanuel akomeza avugako bagiriye inama ababyeyi kutareka abana ngo bidagadure cyane bibagirwe ko igihembwe gitaha nacyo kiri hafi. Ati, “tugiye mu kiruhuko gito kandi kirimo iminsi mikuru myinshi rero turasaba ababyeyi kuba hafi abana babo, bakabarinda gukoresha ikoranabuhanga cyane bareba ibyabahuza ntibibuke gusubira mu maso, ariko kandi ntibababuze ku ishima kuko iminsi mikuru ariyabo.

Yasoje ashimira ababyeyi kubwitange bwabo anihanganisha bamwe bahuye n’ikibazo cyuko batanze amafaranga y’ishuri ariko ntibaboneke kurutonde rw’abishyuye ariko ko bose byakemutse ntakibazo.

Ishuri Ecole Les Rossignols rihereye Mu Karere Ka Kamonyi Mu Murenge Wa Runda. Kurubu bakaba bafite abanyeshuri basaga igihumbi n’umunani (1008 students) kuva mu mwaka w’amashuri y’inshuke (baby class) kugeza muwa gatandatu w’amashuri abanza (primary 6).

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *