Indege ya RwandAir yaparitse nabi muri Uganda kubera ikirere kibi

Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir) yatangaje ko indege yayo yo mu bwoko bwa WB464 yanyereye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe igaparika nabi, bitewe n’ikirere kibi cyazindutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 20 Mata 2022.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa RwandAir ashimangira ko abagenzi bari muri iyo ndege bose babashije kuvamo ari bazima nta n’uwagize igikomere icyo ari cyo cyose.

Ikibazo cyo kuba indege yata umurongo igomba kugwamo (runaway excursion) gikunze kubaho ku ndege n’ibibuga by’indege bitewe n’impamvu zinyuranye mu gihe indege irimo guhaguruka cyangwa irimo kugwa.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo iyo ndege yanyereye ikisanga yarenzeho gato umuhanda wa kaburimbo iba igomba kunyuramo mu gihe igwa ku kibuga cy’indege.

Amakuru agera ku Imvaho Nshya avuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko abapilote batabonaga uyu muhanda ubwo bageraga ku kibuga cy’indege bitewe n’ikirere kibi cyazindutse kibuditsemo ibicu n’imvura igwa mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ibyo bicu bituma batabasha kubona amatara aba yaka ku nkengero z’umuhanda.

Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko abapilote b’indege z’iyo sosiyete baba baratojwe bihagije ku bijyanye no gukorera mu bihe bitandukanye birimo n’ikirere kibi, bityo bwatangiye gukorana n’Ikigo gishinzwe indege za Gisivili muri Uganda mu iperereza rigamije kumenya icyari cyihishe muri iyo mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo.

Ibi bibazo bikunda kuvuka ahanini iyo indege inaniwe guhagarara aho yateganyirijwe guhagarara kubera ubunyerere bwaje muri kaburimbo cyangwa izindi mpamvu zishobora kuvamo n’impanuka ikomeye yavamo no kubura ubuzima.

Imibare yatangajwe n’Umuryango mpuzamahanga uharanira kwimakaza umutekano mu ndege yo mu mwaka wa 2008, yagaragazaga ko impanuka z’ubu bwoko zabaye hagati y’umwaka wa 1995 kugeza mu 2007 zateje imfu ku kigero cya 80%.

Ingendo za RwandAir zerekeza i Entebbe muri Uganda zatangiye mu mwaka wa 2015, ikaba ari yo mpanuka y’ubu bwoko yumvikanye ku ndege z’iyi sosiyete nubwo ari ubwoko bw’impanuka ukunze kubaho kenshi ku Isi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *