Karongi: Guma mu rugo yatumye urubyiruko rutakaza imirimo

Mu karere ka Karongi , Umurenge wa Bwishyura ,Akagali ka Ruganda , bamwe  murubyiruko bahatuye   basanga zimwe mu ngamba zashyizweho  na  leta  zijyanye  n’amabwiriza  yo  gukumira  ikwirakwira  rya Coronavirusi (Covid-19) zarabaye imwe mu mpamvu  zatumye batakaza imirimo  yari ibatunze  , kuri ubu bakaba babayeho nabi , gusa bagahamya ko nta kundi byari kugenda cyane ko icyambere baha agaciro ari ubuzima butarangwamo ibyorezo nka Corona-Virusi.

Icyorezo cya COVID-19 kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe, ingaruka zacyo ni nyinshi uhereye ubwo igihugu cyose cyajyaga muri Guma mu Rugo, kugeza imirimo imwe n’imwe itangiye gukomorerwa, n’ubu imirimo yose ntirafungurwa ku buryo byaviriyemo benshi gutakaza akazi.

Uwimana Esperance ubarizwa mu kagali ka Ruganda , umudugudu wa Buryohe , ni umwe m’urubyiruko  rwatakaje akazi  nyuma  y’uko mu gihugu  hakajijwe ingamba zo kwirinda Covid-19 , bigatuma  inzego  z’imirimo  imwe  n’imwe zihagarara , izindi nazo  zigashyirirwaho gahunda y’imikorere  itemerera abakozi bose gukora  nk’uko  byari bisanzwe  mbere y’uko icyorezo cyaduka.

Uwimana Esperance yahisemo kwishakamo ibisubizo akiteza imbere

Avuga  ko  mbere  yari asanzwe  ari umukozi  muri  Motel Centre Bethel Ltd , akaba yarahakoze  kuva 2018 -2020  mu kwezi kwa Werurwe  nyuma akazi kagahagarara  kubera  ingamba zashyizweho  mu kubahiriza amabwiriza  yo  kwirinda  Covid-19.

Amaze  kubona  ko  ntayandi mahitamo yigiriye inama yo  gutangiza ubucuruzi  bwo kuba  agent wa Sosiyeti  y’itumanaho  maze atangira atyo kuba  Rwiyemeza mirimo , aho  kuri ubu  acuruza  amakarita yo guhamagara  ndetse no gufasha  abantu  kuhererezanya amafaranga  binyuze  mu  ikoranabuhanga rya telefoni.

Agaragaza uburyo  ashishikajwe no kwishakamo ibisubizo ,  yerekanye ko yishimiye  intambwe amaze  gutera  cyane  ko  abona  ubucuruzi akora burushaho  kumuteza imbere  ari nabyo bimuzamurira  icyizere , ibi akabiheraho avuga ko  atazatezuka  kuntego yo kwikorera  nk’umuyoboro uzamugeza  ku iterambere rirambye.

Uwiduhaye  Amina  utuye  mu  mudugudu  wa  Nyakigezi  akagali  Kiniha  umurenge wa Bwishyura , nawe  yemeza  ko  Covid-19 yateje ingaruka zitari  zimwe  kuko nawe  ari mubatakaje akazi  nyuma  yo gusezererwa  muri Hotel Bethania aho yakoraga , bikarangira  ahisemo  kujya kuba  umuhereza w’abakora imirimo  y’ubwubatsi (Umuyedi) aha akagira inama bagenzi abashishikariza kwaguka mu myumvire bakayoboka imirimo yindi irimo n’iyo batahaga agaciro mbere..

Devotha  umubikira  uyobora  Centre Betel  Motel  yatangarije ikinyamakuru Imenanews.com ko  ibihe  bitoroshye  byatewe  n’icyorezo cya Covid-19 byanakurikiwe na gahunda ya ’ Guma Murugo ‘  mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda  byatumye  hari  bamwe  mu bakozi  batakaza imirimo bakoraga haba kuruhande rw’abo twakoreshaga  ndetse no mu yindi mirimo itandukanye  cyane  ko amabwiriza yadusabaga kuba duhagaritse  gukora , naho imirimo imwe nimwe isubukuriwe  biba ngombwa ko dukoresha  bake kugirango turusheho kwirinda , byongeye  n’imirimo yakorwaga ikaba yaragabanutse .

Atanga urugero kuri Motel ayoboye , yavuze ko mbere bari basanzwe bakoresha abakozi 23 , nyuma bakaza gusigarana abakozi 8 nabo bakora mu byiciro , aha akaba  agira inama  bamwe mubatakazi imirimo yabo kubera ingaruka zatewe  na Covid-19 , gukura amaboko  mu mifuka  bakagura ibitekerezo byabo  mu guhanga imirimo mishya  bakabasha  kwiteza imbere  no  kuzamura imiryango yabo muri rusange.

Motel Bethel ikorera mu mujyi wa Karongi

Ubwo icyorezo cyazaga, ubukungu ahanini bwari bushingiye kuri serivisi (49%), ubuhinzi (24%) n’inganda (18%) turebye ku mibare ya 2019. Inzego za serivisi n’inganda zaribasiwe cyane, bituma ubushomeri bwiyongeraho 9%.

Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare iheruka kugaragaza ko muri Gicurasi 2020, igipimo cy’ubushomeri cyari 22.1%, aho abashomeri bageze ku 905,198 bavuye ku 536,714 babarwaga muri Gashyantare 2020, aho bari 13.1%.

 

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *