Indashyikirwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire babishimiwe
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeli 2019, Ubuyobozi bwa GMO k’ubufatanye n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere (UNDP) hashimiwe Ibigo bigera ku 10 byiganjemo ibyigenga ndetse n’ibya leta, byose bikaba byashimiwe intambwe byateye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no gushyigikira iterambere ry’umugore ,aho byaje ku isonga mubyabahaye amahirwe menshi yo kubibonamo akazi.
Ibigo byaje ku isonga mu byashimwe hajemo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Marriott Hotel, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), I&M Bank, Serena Hotel, Safari Centre Ltd, Ecobank, Sorwathe, VIVO na Cimerwa.
Mu ijambo rye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirahabimana Solina, yahamagariye abakoresha bose kumva no gusobanukirwa ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bityo mu bigo bayobora rikubahirizwa kandi hagahuzwa imbaraga kugirango ahakigaragara inzitizi n’izindi mbogamizi mubiha amahirwe abagore zikemuke burundu,kuko ari cyo gisubizo gihamye mu byakwihutisha iterambere ry’igihugu n’abagituye.
Yagize ati “Mu byo dukora tugomba kurushaho guhamagarira abantu bose ukubahiriza ihame ry’uburinganire nta numwe usigaye , kandi nk’abantu dutuye mu gihugu kimwe tunagendera kumategeko amwe birashoboka ko twabigeraho dufatanije kandi mu nzego zose zirebwa n’iki kibazo , tugaharanira ubufatanye twese mu guteza igihugu.”
Mu mwaka ushize wa 2018 nibwo m’u Rwanda kubufatanye na UN Women , Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO), Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere (UNDP), batangije guhunda yo gushishikariza ibigo byigenga n’ahandi hose bishoboka ko bakwihatira gutera intambwe mu kugabanya icyuho cyagaragaraga hagati y’abagabo n’abagore , ibintu byafatwaga nk’ibidatanga amahirwe angana kuri bose.
Ubuyobozi bwa GMO butangaza ko iyi gahunda yiswe ‘Gender Equality Seal Certification Programme” yitezweho kongerera ibigo umusaruro, ishoramari n’ibindi, umugore abigizemo uruhare rufatika mu kuzana impinduka nziza.
Fodé Ndiaye Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda , yashimye intambwe bimwe mu ibigo byateye mu gushyira mu bikorwa no kubahiriza iyi gahunda iha amahirwe abagore , abizeza ubufatanye buhoraho hagamijwe kubongerera ubushobozi , byose bikazakorwa hagamijwe kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu guharanira ko abagore barushaho gutera imbere no kugabanya icyuho mubigaragara nk’inzitizi zikibangamiye imikorere yabo ,aha akaba yaravuze ko muri ba rweyemezamirimo batangije ibigo by’ishoramari bikomeye ,umubare w’abagore ukuri hasi.
Yagize ati “Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bushishikajwe no gushyiraho uburyo n’amahirwe yoroshya kandi akihutisha ishoramari hibandwa cyane kugukemura imbogamizi zose haba mu gutangiza ibikorwa bigamije ubucuruzi no kubyandikisha , guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), gushyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) n’andi mahirwe yose ashoboka , ibi byose bikaba bitanga icyizere ko abagore bazabyungkiramo.”
Yongeyeho ko hashingiwe ku mahirwe ahari abagore bakwiye kuyakoresha mu kuyabyaza umusaruro kandi abizeza ko kubufatanye bwa leta n’abandi bafatanyabikorwa bazakomeza gushakira hamwe ibyongerera amahirwe ibyateza imbere abagore.
Mu mibare iheruka yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, (NISR 2018) yerekanye ko hari bimwe mubyagezweho nk’intambwe yokwishimira ,aho mu bigo by’imari n’ibyubwishingizi abagore bageze kurugero rwa 43% naho mubijyanye n’ibindi bikorwa bizamura ubukungu nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwikorezi bakagera kuri 14%,mu bwubatsi ni 19% naho mubijyanye n’ingufu , gaz zikoreshwa zikoreshwa muburyo bwose baka ari 20%.
Iki kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kandi cyerekana ko abagore bafite ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse ari 33%, ni mu gihe abatangije ibigo cyangwa inganda nto ari 29%, mu bafite inganda cyangwa ibigo biciriritse bo ni 15%.