Ikarita y’ubwishingizi ya Sanlam yakuvuza hanze y’u Rwanda

Ikigo kizobereye mu bwishingizi cya Sanlam cyaguze sosiyete nyarwanda y’ubwishingizi (SORAS), yari ibimazemo imyaka isaga 30, kivuga ko cyatangiye kuvuza hanze abo cyishingira mu rwego rwo kongera serivisi gitanga.

Sanlam yaguze SORAS 100%
Sanlam yaguze SORAS 100%

Byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019, ubwo abayobozi batandukanye muri icyo kigo baganiraga n’itangazamakuru bagamije kugaragaza ibyo cyagezeho nyuma y’uko kwihuza.

Umuyobozi mukuru wa Sanlam ishami ryo mu Rwanda, Fiacre Barasa, avuga ko mbere nta bushobozi buhagije ikigo cyari gifite cyo gufasha abakiriya bacyo kwivuza aho bashaka ku isi.

Agira ati “Tugirana amasezerano n’ibigo bitandukanye ku buryo bwo kuvuza abantu bacyo tukabaha amakarita bigendanye. Kubera ubushobozi butari buhagije mbere tukiri SORAS gusa, ntitwabashaga kuvuza abantu mu bihugu bifuza”.

Ati “Ubu rero ubushobozi bwariyongereye kuva Sanlam yaza. Ubu dushobora kohereza abarwayi twishingira mu bihugu bikomeye mu buvuzi bitandukanye nko mu Bufaransa, mu Bubirigi, muri Espanye, Maroc, Tunisia n’ahandi bitewe n’amasezerano impande zombi zagiranye”.

Akomeza avuga ko no k’ubwishingizi bw’ibinyabiziga hari ibyiyongereye muri serivisi batanga kuko niba umuntu agiriye ikibazo mu gihugu kimwe icyo kigo gikoreramo, habaho kuvugana hagati y’amashami kigakemuka byihuse kandi bitavunnye umukiriya cyangwa umuryango we.

Muri 2014, ni bwo Sanlam yageze mu Rwanda ihita igura 63% by’imigabane ya SORAS, ndetse inagura sosiyete na yo y’ubwishingizi ya Saham aho iri ku isi hose, byose bikaba byaratwaye icyo kigo cyo muri Afurika y’Epfo asaga miliyari 130 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ishami ry’ubwishingiz ibw’ubuzima rya Sanlam, Hodari Jean, avuga ko hari byinshi bagiye bigira kuri icyo kigo kimaze imyaka isaga 100 mu bwishingizi ku isi.

Ati “Ibyo duha abakiriya bacu (products) turimo kubitunganya duhereye ku bunararibonye bwa Sanlam, kuko ifite ibigo birenga 100 hirya no hino ku isi. Ibyo rero ni byo tugenda tureba, dukurikije ibikunzwe tukabizana mu Rwanda, kugira ngo twongere ibyo duha abakiriya bacu.

Urugero nk’ubwishingizi bw’umuryango wose ntabwo twagiraga, ubwishingizi bwo gushyingura, ubwishingizi ku nguzanyo mu gihe uwayisabye akiri ku kazi yakavaho atararangiza kwishyura tukabyishingira. Ibyo byose ntabyo twagiraga, twabikuye mu bunararibonye bwa Sanlam”.

Sanlam ikorera mu bihugu 32 bya Afurika harimo n’u Rwanda, ikaba ifite ubucuruzi buhagaze kuri miliyari 16.9 z’amadolari ya Amerika (akabakaba miliyari ibihumbi 16 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Muri 2018, ni bwo Sanlam yaguze SORAS 100% iyongera kuri Saham, ubu ikaba yamuritse ikirango gishya kigaragaraho amazina y’icyo kigo gusa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *