RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ ishuri akurikiranyweho guhatira abana kuyoboka idini

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’ishuri(College Adventiste de Gitwe) Nshimiyimana Gilbert ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini,ibyo bikaba binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini.

Mu butumwa RIB yashyize kuri twitter yaboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini. Barakangurirwa rero kubahiriza ubwo burenganzira.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle yavuze ko nta byinshi batangaza kuri iki kirego kuko kikiri mu iperereza.

Umuyobozi w’ishuri(College Adventiste de Gitwe) Nshimiyimana Gilbert watawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu karere ka Kicukiro.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *