Benjamin Netanyahu ati: “Turi gukomeza umubano wacu na kiriya gihugu [Uganda]”

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjimin Netanyahu yahagurutse mu gihugu cye uyu munsi kuwa mbere aje mu ruzinduko rw’umunsi umwe i Kampala muri Uganda. Yaherukaga gusura Uganda mu 2016.

Leta ya Uganda iherutse gutangaza ko igiye kujyana ambasade yayo i Yerusalemu, izaba ibaye igihugu cya gatatu gikoze ibi nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Guatemala.

Yeruzalemu ntiremerwa n’ibihugu byinshi ku isi nk’umurwa mukuru wa Israel, uyu mujyi ukomeje guteza amakimbirane hagati ya Israel na Palestine.

Mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege, Benjamin Netanyahu yabwiye abanyamakuru ko yizeye kuzanira inkuru nziza igihugu cye nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Jerusalem Post.

Yagize ati: “Umubano wa Israel na Africa muri politiki, ubukungu n’umutekano ni ingenzi. Uyu munsi ngiye muri Uganda. Turi gukomeza umubano wacu na kiriya gihugu”.

Barak Ravid, umunyamakuru w’inzobere mu makuru y’ububanyi n’amahanga aremeza ko Yossi Cohen utegeka ikigo cy’ubutasi cya Israel, Mossad, azana na Bwana Netanyahu muri uru ruzinduko.

Mu 2016, Bwana Netanyahu yaje mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika birimo Uganda, Kenya, u Rwanda na Ethiopia

Src:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *