AmakuruCultureMu MahangaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUncategorized

Ibiranga urwibutso rwa Jenoside rwashyizwe i Paris mu Bufaransa

Ni indi ntambwe yatewe mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wongeye kuzahuka ukagera ku gasongero ku butegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron, wemeye akanasabira imbabazi uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Kamena, 2026 ni indi tariki itazibagirana hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, umunsi wo guhanagura ibyahoze ari isura mbi ya kiriya gihugu mu mateka y’u Rwanda, no gushimangira inzira nshya y’ubwiyunge bishingiye ku kwemera ukuri, no gusigasira amateka yakwo.

Perezida Emmanuel Macron, ari kumwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, n’imbaga y’abantu yari ihari, hamuritswe ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe i Paris ku nkombe neza z’uruzi Seine.

Imiterere y’Urwibutso

Ni inkuta ebyiri zubakishijwe amabuye ziteganye, zanditseho amagambo yo kwibuka uburyo abana, abagore n’abagabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe gusa n’uko basaga cyangwa bari bateye.

Ayo magambo yanditswe mu ndimi enye, Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa.

Ubundi ni ahantu heza hafite n’igisobanuro gikomeye, kuko ni ahantu hatuje buri wese ashobora kujya ahagera agasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gutangiza iki gikorwa, abakuru b’Ibihugu byombi bashyize indabo kuri ruriya rwibutso, hafatwa umwanya wo kunamira abishwe muri Jenoside, ndetse haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yibukije amagambo yavugiye i Kigali muri Gicurasi, 2021, ubwo “yemeraga, mu izina ry’Ubufaransa, uruhare rw’igihugu cyacu mu ruhererekane rw’ibintu byateje Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Kuva icyo gihe, “ubwiyunge butigeze bubaho bwabaye hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa”, yongeraho gushimira Perezida Paul Kagame kuba “yakiriye” iki “cyemezo.”

Yagize ati: “Uru rwibutso nubwo rurangiye, ntibirangiye. Ni intambwe ikomeye mu nzira twatangiye.”

Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida Emmanuel Macron ku cyemezo gikomeye yafashe asaba imbabazi, no gutangira inzira y’ukuri n’ubwiyunge.

Yagize ati: “Gufata inshingano ukemera uruhare rw’amateka bisaba imbara… kandi bisaba ubumuntu bukomeye kugira ngo ubigereho. Bwana Perezida Macron, ndashaka kubashimira byombi: imbaraga (ubutwari) n’ubumuntu.”

Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa atari cyo gihugu cyonyine cyatsinzwe, n’ibindi bihugu byinshi na byo byananiwe ariko nta na kimwe cyigeze kigera ku ntambwe nk’iy’u Bufaransa, mu kugaragaza ukuri no kwemera intege nke byagize mu mateka mabi yabaye.

Muri uyu muhango kandi, Jeanne Uwimbabazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze iminsi iteye ubwoba yo muri Mata 1994, igihe umuryango we wicwaga.

Ubwo yarokokaga yaje kwimurirwa mu Bufaransa, ajya kuvurwa ibikomere aho yari afite imyaka 16.

Yavuze uburyo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zatereranye Abatutsi bari bahungiye ku Ishuri ry’imyuga rya ETO Kicukiro akaba yashimiye mu ruhame Perezida Paul Kagame kuba yarabarokoye biturutse ku ngabo za RPA yari abereye Umugaba Mukuru.

Marcel Kabanda, Perezida wa Ibuka France, umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wanagize uruhare mu iyubakwa rya ruriya rwibutso, yavuze ko hakiri ikibazo cy’abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inkuta ebyiri ziteganye ziriho amagambo y’uko Abatutsi bishwe kubera ubwoko bwabo

Loading