AmakuruCultureImibereho myizaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsTrending NewsumuryangoUncategorized

Perezida Kagame yashimiye Macron ubwitange yagize bwo kwemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Perezida Paul Kagame yashimiye Emmanuel Macron w’u Bufaransa ubwitange yagize bwo kwemera ko igihugu cye cyatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe cyari gifite ubushobozi bwo kuyihagarika.

Ubu butumwa yabutanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Kamena 2026 ubwo ku nkombe z’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris hafungurwaga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Perezida Macron, Meya w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire; abayobozi bo muri Guverinoma z’ibihugu byombi, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, Perezida wa IBUKA-France, Marcel Kabanda, n’abarokotse Jenoside.

Perezida Kagame yashimiye Abafaransa bagize uruhare mu kugaragaza ukuri kw’amateka ya Jenoside barimo uwahoze ari Meya wa Paris Anne Hidalgo n’uwamusimbuye, abanyamakuru, abahanga mu mateka n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko uru rwibutso ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ukuri kw’aya mateka ashaririye, kandi ko uko kuri kidashobora guhungabana kuko kubakwiye ku rutare, kikaba ikimenyetso cy’agaciro k’Abanyarwanda n’amateka yabo.

Perezida Kagame yashimiye Macron kuba tariki ya 27 Gicurasi 2021 yarasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, akemera ko u Bufaransa bwatereranye u Rwanda kuva mu gihe bwabonaga ibimenyetso-mpuruza bya Jenoside.

Yagize ati “Perezida Macron, ndagira ngo ngushimire kubera impamvu ebyiri; umuhate n’ubumuntu. Mu myaka itanu ishize, wariyemeje, uza i Kigali nyuma y’ishyirwa hanze rya raporo ebyiri zigenga, imwe yamuritswe na Leta yawe, indi yamuritswe n’u Rwanda, uza mu gihe zagaragazaga umwanzuro umwe.”

Perezida Kagame yakomeje ati “Wemeye ko u Bufaransa bwashoboraga guhagarika Jenoside ariko ntibwabikoze. Nanjye nagaragaje ko aya magambo ari ikintu cy’ingenzi cyane kurusha gusaba imbabazi, ahubwo ari ukuri.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko gahunda ya Leta y’u Bufaransa yo kwemera ukuri kw’aya mateka yatangijwe na Nicolas Sarkozy ubwo yagiriraga uruzinduko rw’amateka mu Rwanda mu 2010, kuko icyo gihe ari bwo yemeye amakosa akomeye igihugu cyabo cyakoze mu gihe cya Jenoside.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko n’ibindi bihugu byinshi byatereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ko u Bufaransa ari bwo bwateye intambwe ikomeye yo kwemera byeruye ko bwashoboraga gutabara Abatutsi, bukanashyira imbaraga nyinshi mu kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside.

Ati “Turanashimira imbaraga nyinshi zashyizwe mu kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside baba mu Bufaransa, guhakana Jenoside bikanagirwa icyaha. Uwo murimo ugomba gukomeza.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda biyemeje gutsinda amateka mabi banyuzemo kandi babigeraho, baharanira ko atazasubira, ubu bakaba bakomeje kwigisha abakiri bato gukomeza urugendo rwo kwiyubaka rwatangiye mu myaka 32 ishize, nyuma ya Jenoside.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bashobora guterwa ubwoba, ariko ko imbaraga zose ubashyiraho igitutu yaba afite, zibakomeza, bagashikama, aho guhagarika urugendo rwo gukomeza guteza imbere u Rwanda.

Perezida Macron yashimangiye ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Bufaransa, bityo abakoze Jenoside bagahungirayo bibwira ko ari ho bazihishira ubutabera, bibeshye cyane.

Ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Kandi abatekereje ko babonye igihugu cyacu nk’ubuhungiro bw’iteka, ubutabera bw’u Bufaransa bwababoneye igisubizo. Nta cyaha cyibasiye inyokomuntu kizasaza cyangwa ngo ntigihanwe. Mbisubiremo, ubutabera buzatangwa.”

Uretse kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside nka Dr. Rwamucyo Eugène, Dr. Sosthène Munyemana, Philippe Hategekimana na Claude Muhayimana, Perezida Macron yatangaje ko buzanakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kimwe mu bikoresho bikomeye byifashishijwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango, harimo ibitangazamakuru nka radiyo-televiziyo RTLM yakoreragaho abanyamakuru barimo Habimana Kantano na Valerie Bemeriki.

Perezida Macron yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe, haracyariho ibinyamakuru bikora nka RTLM, asaba abantu gufungura amaso, bakabirwanya bivuye inyuma kugira ngo bidakomeza kuroha sosiyete mu manga.

Yagize ati “Ni gute tutakangaranywa n’imbaraga z’icengezamatwara rikwirakwizwa ku ikoranabuhanga? Kuri za ecrans zacu, hari izindi za RTLM. Nidukanguke turwanye ingengabitekerezo ishingiye ku moko n’ivanguraruhu iri kwimikwa hirya no hino.”

Leta y’u Bufaransa yashyizeho itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside. Umwanditse w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Charles Onana, ni umwe mu bahamijwe ibi byaha, kubera igitabo gihakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.

Perezida Kagame yagaragaje ko Perezida Emmanuel Macron yagize ubwitange bwo kugaragaza ukuri kw’amateka

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakuriye inzira ku murima abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibwira ko babonye ubuhungiro mu gihugu cyabo

Meya w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire, yashimiwe uruhare yagize kugira ngo urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa ‘Les Archives’ rwubakwe

Perezida Kagame yitabiriye igikorwa cyo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa ‘Les Archives’

Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Perezida Macron bahaye icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu by’u Rwanda n’u Bufaransa

Perezida Kagame yashimiye u Bufaransa bukomeje kugira uruhare gukurikirana abajenosideri

Abayobozi batandukanye b’u Rwanda n’u Bufaransa bitabiriye igikorwa cyo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa ‘Les Archives’ rwubatswe ku nkombe z’umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Madamu Jeannette Kagame na Perezida Kagame bitabiriye igikorwa cyo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa ‘Les Archives’ rwubatswe ku nkombe z’umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris.

Mu Bufaransa hafunguwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa ‘Les Archives’

Igikorwa cyo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa ‘Les Archives’ mu Bufaransa cyitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye

Umuhanzi Gaël Faye ni we watanze ubutumwa bw’ihumure binyuze mu muvugo

Urwibuto rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwafunguwe hafi y’Umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris

Urwibutso rwa ‘Les Archives’ rwafunguwe ku mugaragaro uyu munsi ruherereye ku nkombe z’umugezi wa Seine, i Paris

Loading