Ibikorwa by’iterabwoba ntibikwiye kwitirirwa Isilamu-Sheikh Sindayigaya

Ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda buravuga ko ibikorwa by’iterabwoba, bidakwiye kwitirirwa iri dini kuko ngo biri ku isi yose.

Ubuyobozi bwa Isilamu buvuga ko abakora ibikorwa by’iterabwoba bakavuga ko ari abayisilamu, ngo baba bagamije inyungu zabo bwite ziganjemo iza politike.

Ibi Sheikh Sindayigaya Musa, umuvugizi w’idini ya Isilamu mu Rwanda yabivugiye mu kiganiro ubuyobozi bwaryo bwagiranye n’abanyamakuru.

Mu minsi ishize mu Rwanda havuzwe bamwe mu bantu barenga 40 batawe muri yombi bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Aba bose bakaba babarirwa mu idini ya Isilamu.

Gusa ku buyobozi bwa Isilamu mu Rwanda bwo buvuga ko ibi bidakwiye kwitirirwa iri dini, cyane ko usanga ibi biri no mu yandi madini.

Sheikh Sindayigaya yagize ati ” Idini ya Isilamu ni Idini y’amahoro, abantu biyitirira idini sibyo kuko usanga ari inyungu zabo cyane cyane iza politike zo gushaka ubutegetsi, niyo mpamvu ubona abashinga iriya mitwe usanga barwanira gufata agace runaka, usanga ari ikibazo cyo kurwanya ubutegetsi no kugira ngo bazabugereho, kugira ngo rero bagere kuri izo nyungu niyo mpamvu bakoresha idini ngo babone abarwanyi, bababeshya ko nibapfa bazajya mu ijuru ‘ .

Yakomeje agira ati’ Amadini yose arakoreshwa mu nyungu z’abantu, ntabwo ari Isilamu gusa, nk’ubu umutwe wa Lord Resistance Army wo muri Uganda uyoborwa na Joseph Kony, uyu avuga ko ashaka ko Uganda iyoborwa n’ubutegetsi bushingiye kuri bibiliya, nyamara yirirwa yica abantu kandi birabujijwe muri bibiliya, ni ukuvuga ngo yitwaje idini kubera ko abona muri Uganda hari abantu benshi bakomeye ku idini. ‘

Uyu muyobozi avuga ko akenshi abakora ibi bikorwa by’ iterabwoba, usanga bifashisha amadini ngo babone abayobike, bityo ko kuvuga ko ari Isilamu gusa ngo sibyo, cyane ko iri dini ngo ryigisha ubutumwa by’Amahoro.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *