Gukusanya imyanda yo mu ngo kuburyo butandukanyije bibungabunga ibidukikije bigatanga n’ umusaruro.

Hirya no Hino mu ngo usanga abaturage bakusanya imyanda bakoresheje mu gikoni m’uburyo bumwe bwo kubishyira m’umufuka umwe ibibora n’ibitabora ndetse haramutse habaye ababimena ahatabugenewe bikangiza ibidukikije, mu gihe abashakashatsi bavuga ko iyo myanda iyo ikusanyijwe m’uburyo butandukanyijwe bibungabunga ibidukikije kandi bikanatanga umusaruro nk’ ifumbire kubahinzi, hakabaho n’igihehabonetsemo ibyuma n’amaplastike byagurishwa kubabikeneye bakabibyaza umusaruro bigatanga amafaranga.

Nk’uko byagarutsweho n’umushakashatsi Maniragaba Abias wo muri RCCDN (Rwanda Climate Change and Development Network) mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu yavuzeko Imyanda yo mu ngo aribyo koko ko yatanga umusaruro nk’ifumbire ikanabungabunga ibidukikije, ariko byasaba ko ikusanywa m’uburyo butandukanyije.

Abias Maniragaba Ati, “Hateganywa nibura udufuka tune(4) two kuyishyiramo m’uburyo butandukanye, umufuka wa mbere bagashyiramo ibibora ,uwa kabiri bagashyiramo ibibora bimaze igihe ,uwa gatatu bagashyiramo amasashe n’amaparasitike uwa kane bagashyiramo ibyuma, urugero: udukombe tuvamo inyanya ziseye(Sositomate) ,amasaradine n’ibindi…

Yakosoje agira Ati.”byabindi bibora nibyo bivamo ifumbire naho ibitabora bikangiza ibidukikije mugihe byanyanyagijwe harimo amasashe n’amapalasitike ndetse n’ibyuma ariko hakaba hari zimwe mu nganda zibikoresha bityo rero bibaye bikusanyirijwe hamwe bikaba byatanga amafaranga.

Bamwe mubakora ubuhinzi bw’umimwerere bavuga ko gukoresha ifumbire y’imborera bakura mu myanda yo mu ngo nk’iyo mugikoni bibafasha kubona umusaruro mwiza kandi mwishi ugereranyije niyo bakoresheje ifumbire mva ruganda bavuga ko ari ingenzi Kandi  bikanabungabunga ibidukikije kuko ngo iyo ukoresheje ifumbire y’imborera bituma ubutaka budatwarwa n’isuri.

Saidath UMUMARARUNGU umuhinzi wo mu Karere ka Musanze mu Umurenge wa Muhoza abishyimangira avuga Ati.”Imyanda yo murugo itanga ifumbire iyo ufashe ibihatirizwa (ibishishwa by’ibirayi ,ibitoki n’ibijumba) ugacukura umwobo muto (ingarani) ukabishyiramo ndetse ukongera ugashyiramo n’itaka cyangwa ivu ryo mu iziko Kiko rituma bibora vuba bigatanga ifumbire y’imborera.

Yakomeje agira Ati.” Iyo bimaze kubora uba wateguye umurima neza wawuhinze uhita ufata yafumbire wateguye ukayishyira mumurima hanyuma ugatera imbuto yawe, maze bikera neza ukabona umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Asoza avuga ko ikiza cy’ifumbire y’imborera aruko iyo umurima uri hafi yamazi ntabwo udusimba tuva mu ifumbire twangiza amazi nta nubwo ubutaka butwarwa n’isuri.

Ifumbire y’imborera iboneka mu myanda yo mu ngo nk’uko hambere bagiraga ibimoteri ndetse n’ubu bamwe na bamwe bakaba babifite yaboneka, kandi no ku bikomoka ku matungo bya kwifashushwa bidasabye gukoresha imiti yo mu nganda, ahubwo bagakoresha iby’umwimerere akenshi bituruka ku bimera kuko aribyo ubushakashatsi bwagaragaje ko aribyo bitangiza ubutaka ndetse yewe n’ikirere.

By: Isabella Iradukunda Elisabeth

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *