Perezida wa Tunisia Beji Caid Essebsi yitabye Imana

Perezida wa Tunisia, Beji Caid Essebsi wari ufite agahigo ko kuba umukuru w’igihugu ukuze kurusha abandi, yamaze kwitaba Imana afite Imyaka 92,nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya Gisirikare I Tunis kuri uyu wa Gatatu ntabashe kurokoka.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza wayoboraga Tunisia yatangajwe n’abakora mu biro bye bemeje ko yaguye mu bitaro gusa ntibatangaza icyamuhitanye.

Essebsi wabaye perezida wa mbere wa Tunisia wegukanye intsinzi ye mu mahoro muri 2014 nyuma y’imyaka mike ayobora inzibacyuho,yari yaramaze gutangaza ko atazahatana mu matora yandi yari ategerejwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Mu kwezi gushize nabwo Essebsi yajyanwe mu bitaro,abashinzwe gutangaza amakuru muri perezidansi ye banga gutangaza uburwayi bwe ahubwo bavuga ko “afite ikibazo gikomeye cy’ubuzima.”

Uyu Essebsi yagiye ku butegetsi asimbuye Zine el-Abedine Ben Ali wavanywe ku butegetsi n’imyigaragambyo muri 2011 nyuma y’imyaka 23 yari abumazeho.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *