Hagaragajwe ibikomeje gukoma mu nkokora kugeza Internet kuri bose muri Afurika

 

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wagaragaje ko kugeza igiciro cya Internet gihanitse ari kimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora gahunda uyu mugabane n’abafatanyabikorwa bawo bihaye zigamije kugeza Internet kuri bose by’umwihariko abatuye Umugabane wa Afurika.

Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo kuri gahunda yo kugeza Internet ihendutse kuri bose yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kamena 2022.

Yitabiriwe n’abayobozi muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, abahagarariye ibihugu by’i Burayi mu Rwanda n’abandi.

Yabereye ahakorera mushinga ‘Digital Transformation Center’ washyizweho n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere, GIZ, hagamijwe guteza imbere guhanga ibishya bisubiza ibibazo by’ikoranabuhanga muri Afurika.

Ni inama yabaye mu gihe hari kuba indi y’Ikigo Mpuzamahanga [ITU] ku ikoranabuhanga yiswe ’World Telecommunication Development Conference’, iri kubera i Kigali igamije gusakaza itumanaho mu kugera ku iterambere rirambye.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Komisiyo ya EU, Peter Mariën, yavuze ko binyuze mu mushinga w’imyaka itandatu [2021-2027] wiswe Global Gateway, Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yashoye miliyari €300 zagenewe kubaka ibikorwaremezo ku Isi birimo na Internet.

Kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga yagenewe Umugabane wa Afurika aho azashorwa mu mishinga izashyirwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturage bo mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Ni gahunda izibanda cyane ku guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego, kubungabunga ibidukikije, urwego rw’ubwikorezi, ubuzima, uburezi n’ubushakashatsi n’izindi.

Yavuze ko ubufatanye bw’u Burayi na Afurika bukomeje gutanga umusaruro mu kugeza Internet kuri bose.

Ku rundi ruhande ariko, Peter Mariën yavuze ko mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, hari ikibazo cy’ikiguzi cya Internet gihanitse.

Ati “Nk’uko mu bizi mu bihugu byinshi hari ikibazo cyo kutagira internet. Kuba Internet idakoreshwa muri ibyo bihugu usanga ikibazo atari uko idahari ahubwo habura ubushobozi bwo kugira ngo umuntu ayigereho.”

“Iki ni ikibazo gikwiye kuganirwaho, Satellite ziriho muri iki gihe zitanga amakuru menshi, zafasha kumenya amakuru ku bibera ahandi, imiterere y’ikirere, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, niyo mpamvu twiyemeje guteza imbere uburyo inzego zikeneye ayo makuru zijye ziyabona.”

Impuguke akaba n’Umuyobozi mu mushinga Stantec uterwa inkunga na EU hagamijwe guteza imbere gahunda yo kugeza Internet kuri bose muri Afurika, Wim Degezelle, yavuze ko abaturage bose babaye bafite internet n’iterambere ryakwihuta.

Degezelle yavuze ko ishoramari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga ari kimwe mu bizafasha mu kugera kuri iyo ntego yo kugeza Internet ku batuye Isi bose.

Ati “Dukeneye kugeza Internet ku bayikeneye, ni ikintu kigomba guhabwa agaciro gakomeye, ibyo ariko bigomba kujyana n’uko abo bantu babyaza umusaruro iyo Internet babonye. Kugira ngo iyo Internet ibe ihari kandi yizewe bisaba ko habaho amabwiriza arebana n’uburyo igenzurwa.”

Yakomeje agira ati “Kimwe mubyo twabonye muri raporo ya Open Internet ni uko internet ikenewe ari igirira akamaro uyikoresha, ikagira uruhare mu iterambere rye cyangwa abaturage b’aho iyo internet yashyizwe. Ibyo nibyo bituma tuvuga ko mu gihe abo baturage babonye ko ari byiza gushyiraho amabwiriza yatuma barushaho kuyikoresha neza, birumvikana ko aribyo byakorwa.”

Impuguke mu ikoranabuhanga n’itumanaho akaba n’Umuyobozi mu Kigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho muby’Ikoranabuhanga [International Telecommunication Union], Tomas Lamanauskas yashimye u Burayi bukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo byo kugeza Internet kuri bose.https://www.youtube.com/embed/YLjP8ZmNR6k

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Komisiyo ya EU, Peter Mariën yavuze ko ibihugu by’i Burayi bizakomeza gufatanya mu kugeza Internet kuri bose muri Afurika

Ni inama yitabiriwe n’abantu b’ingerei zitandukanye

Impuguke mu ikoranabuhanga n’itumanaho akaba n’umuyobozi muri ITU , Tomas Lamanauskas yavuze ko hakenewe ubufatanye mu gukuraho inzitizi zikibangamiye gahunda yo kugeza Internet kuri bose

Ni inama yabereye ahakorera Digital Transformation Center’ ku Kimihurura

Impuguke mu ikoranabuhanga n’itumanaho, Dr Thomas Zielke yavuze ko impinduramatwara mu rwego rw’ikoranabuhanga zikwiye kuba ndenga mipaka ndetse zikagera mu nzego zose kuko bituma abaturage bagera ku iterambere

Impuguke akaba n’Umuyobozi mu mushinga Stantec, Wim Degezelle, yavuze ko ishoramari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga ari kimwe mu bizafasha mu kugera kuri iyo ntego yo kugeza Internet ku batuye Isi bose

Abitabiriye inama ya ITU WTDC bahuriye muri Digital Transformation Center’ ku Kimihurura bungurana ibitekerezo ku cyafasha mu kugeza Internet kuri bose

Abitabiriye ibi biganiro bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo

Abahanga mu by’ikoranabuhanga n’itumanaho batanze ibiganiro ku ngamba zafasha mu kugeza Internet kuri bose

IGIHE

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *