Kigali: Hatangiye inama ihuza amashyaka arengera ibidukikije mu karere
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, i Kigali hatangiye inama iri guhuza intumwa z’amashyaka arengera ibidukikije mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Somalia ndetse na Ethiopia.
Abitabiriye iyi nama barimo abayobozi n’abahagarariye amashyaka arengera ibidukikije mu karere, aho buri gihugu gihagarariwe n’intumwa zifite inshingano zitandukanye mu miryango yazo ya politiki n’imiyoborere y’ibidukikije.
Mu ntumwa zaturutse muri Uganda harimo Charles Bbaale, uhagarariye ishyaka Ecological Party of Uganda akaba anafite inshingano za Visi Perezida wa EAGF. Yazanye na Madamu Sharon Katuura usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EAGF, ushinzwe guhuza ibikorwa bya federasiyo y’amashyaka y’icyatsi mu karere.
Kenya yo ihagarariwe na Madamu Lucie Kagendo Mbae uhagarariye Green Congress of Kenya, akaba anafite inshingano ku rwego mpuzamahanga nk’Umunyamabanga w’amashyaka arengera ibidukikije ku Isi, aho akurikirana ubufatanye bwayo ku rwego rw’isi.
U Burundi bwo bwaje buhagarariwe na Beyle Guy MUKUNZI uhagarariye Burundi Green Movement, akaba anafite inshingano zo kuba ashinzwe imari n’imiyoborere y’umutungo wa EAGF, mu gihe Somalia yo ihagarariwe na Hon. Said Mohamed Mohamoud, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Green Party ryo muri kiriya gihugu.
Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Eastern Africa Greens Federation (EAGF) akanaba Umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza.
Mu biganiro biri kubera muri iyi nama, abayitabiriye bari kuganira ku buryo bateza imbere ubufatanye hagati y’amashyaka arengera ibidukikije mu karere, uko barengera ibidukikije n’uko bafatanya mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubuhinzi burambye, kongerera ubushobozi amashyaka bahagarariye mu bikorwa bya politiki, ndetse no guhuza politiki z’ibihugu mu rwego rwo kurengera ibinyabuzima.
Iyi nama ya EAGF iteganyijwe gusiga hashyizweho ingamba zihuriweho zigamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere no guteza imbere iterambere rirambye rishingiye ku kurengera ibidukikije.



![]()

