Gisagara: Abaturage barinubira ko bahabwa ifumbire bagahozwa ku nkeke bidateye kabiri

Aba baturage baganiriye na Makuruki.rw bavuga ko babangamirwa n’uko iyo bahawe ifumbire n’umushinga wa Tubura bahita batangira kwishyuzwa batareza imyaka bahinze.

Umwe muri bo yagize ati:”Ariko noneho mu kujya kwishyuza uyu munsi araza ati mpa igihumbi, mu gitondo mwahuye ati mpa igihumbi ni mugoroba mwahura ati zana andi ejo mwahura ati zana ayo ufite, yagusangana n’ijana agahita aritwara kandi aribwo bakiyiguha utaranatera imyaka.”

Undi nawe agira ati :”Barazaga nk’uyu munsi bati duhe amafaranga ejo bakagaruka bati duhe, basanga ntayo ufite bati ejo tuzagaruka uko baje mu rugo rwawe batwara amafaranga. Niba bayiguhaye uyu munsi ejo bahita baza bati duhe make bwacya bati zana ayo ufite gutyo gutyo.”

Aba baturage bavuga ko ikibababaza ari uko iyo basanze nta mafaranga ufite bahita batwara icyo utunze, aho bemeza ko nta hantu babona bayakura kandi imyaka baba barahinze iba itarera.

Umwe yagize ati:”Nkatwe rero tw’abakene iyo utareza iyo myaka ntubona ayo ubaha, hari abo bagenda batwara utuntu batunze. Ari akagende k’umurima w’ibijumba baragatwara, kaba akaradiyo ufite mu rugo ntibagasiga cyangwa agahene turimo gushaka no kugira ngo tuzabihindure tubireke.”

Uyu we avuga ko yafashe iyi fumbire nyuma akaza kurwara bituma yishyura buke buke ariko bimuviramo kugurishirizwa radiyo ye ati :” baraje banyaka amafaranga nti ese ko mubona nahise ndwara kandi umugore akagenda agerageza buhoro buhoro akagerageza kwishyura, mwaretse ngakira nkabishyura? Ubwo ntibabyemeye bahise bafata radiyo ntibigeze bayiha igiciro bahise bayitwara sinamenye uko yagirishijwe.”

Aba baturage bavuga ko nta masezerano bagirana n’uyu mushinga wa Tubura ahubwo ko babaka amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) ngo y’inyigisho kugira ngo binjiremo, gusa ibyo bavuga binyurana n’ibyo umuyobozi w’Umurenge wa Mugombwa avuga, kuko we yemeza ko aba baturage bagirana amasezerano n’ubuyobozi bw’uyu mushinga ndetse bakanemeranya ko bazajya bahita bishyuzwa.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mugombwa Nyirimanzi Gilbert, ubwo yavuganaga na Makuruki.rw yemeje ko koko ibyo kwishyuza buri munsi biriho ariko ngo ni uburyo bwo kwishyuza kugira ngo abaturage batayarya batishyuye.

Agira ati :”Bumwe mu buryo dukoresha iyo bamaze kuguha iyo fumbire, baguhora hafi kugira ngo utazavaho ubona n’amafaranga ukayapfusha ubusa ni uburyo rero bwo kuguhora hafi kugira ngo niba ufite igihumbi ube ugitanze, niba ufite maganatanu uyatange utazayapfusha ubusa.”

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cy’abantu batwariwe imitungo ntacyabagezeho ariko avuga ko bagiye kugikurikirana bakaganira n’abo bantu batanga ifumbire kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage badakwiye kwinubira gahunda ya Tubura kuko ngo harimo na gahunda ya Nkunganire kuko akarere kabatangira amafaranga.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’uyu mushinga buvuga kuri iki kibazo cy’aba baturage, ariko inshuro zose twahamagaye kuri Telefoni umuyobozi ku rwego rw’umurenge ushinzwe gahunda ya Tubura ntiyigeze atwitaba.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *