Kwibuka30: Kimisagara Yagize Ubuyobozi Bubi Kugeza Naho Bariye Umuntu Azira Kuba Umututsi

Ubwo Umurenge wa Kimisagara wibukaga Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 Abahoze batuye muruyu Murunge, kuruyu wa 16 Mata 2024, Abacitse Kwicumu bavuga ko icyateye umurindi bigatuma Abatutsi Benshi Bicwa muri Kimisagara ari Umuyobozi wari uwasegiteri ya Kimisagara (Konseye) w’umugore wahigaga Abatutsi hasi no hejuru kugeza nubwo yishe umusore wari umukwe we amuziza kuba umututsi.

Sibyo gusa kandi bavuga ko uyu mu konseye w’umugore ngo yanishe abandi batutsi benshi yewe aza no gufata umusore wari umututsi witwaga Vianney, baramwica, baramwotsa ubundi baramurya bakajya bigamba uti reka tumufate tumurye twumve uko abatutsi baryoha.

Uyu mu konseye w’ umugore kandi iyo Abatutsi bamusabaga ibipapuro by’inzira ntiyabibahaga mu buryo bworoshye hakaba nabo atabihaga akabahakanira burundu.

Uwatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo yavuze ko ubwe yigeze kubona uwo mu konseye arimo gukubita umusaza, kandi akaba atarajyiraga n’isoni zo kuba yacira umugabo mu maso.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere Ka Nyarugenge, Madamu Nshutiraguma Esperance, yavuze ko, bo nk’ubuyobozi batazahwema kurekeraho kubwira abantu ku kagaragaza aho imibiri y’abazize Jenoside iherereye kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro doreko bituma abiciwe bagira amahoro kandi bagasezera ku babo mu cyubahiro.

Madam Esperance Nshutiraguma, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere Ka Nyarugenge

Madam Esperance Nshutiraguma Ati. “Uyu mwaka tumaze kubona imibiri 68 ikaba izashyingurwa mu Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ariko tukaba dusaba buri muntu wese waba uzi aho imibiri yabazize Jenoside iri ko yatanga amakuru kugirango iyo mibiri nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yasoje Yihanganisha ababuze ababo muri Jenoside ariko anabasaba kudaheranwa n’agahinda kuko bagomba kubaho kandi bakeberaho ntabatakiriho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara, Bwana Kalisa Sauveur, yibukije abaturage ko icyateye Jenoside gukara cyane mu murerenge wa Kimisagara arukubera ubuyobozi bubi, ibyo ariko bikaba byarangiranye nakiriya gihe ahubwo kubu kubera ubuyobzi bw’ubumwe n’ubwiyunge igihugu ari amahoro masa.

Bwana Kalisa Sauveur Ati. “Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu, kuko ubuyobozi bwa mbere aho bwatuganishije ntago hari heza bityo rero Ubumwe bwacu ntihazagire uburengera cyangwa se ngo akore ibinyuranyije nabwo.

Akomeza avuga ko aya mateka akwiye kwigishwa urubyiruko ku girango bamenye icyateye Jenoside, yewe bakiga n’amacakubiri kuko Ariyo yazanwe agashyirwa mu banyarwanda bigatuma ubukwe bwariho mbere busenyuka,rero nk’urubyiruko rukwiye kwirinda icyagarura ayo macakubiri ukundi.

Kurubu mu Murenge wa Kimisagara harimo harategurwa kuzubakwa urukuta ruriho amazina y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi bahoze batuye mu Murenge wa Kimisagara.

By: Bertrand Munyazikwiye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *