Hatangiye igikorwa cyo gupima abaturage ibihumbi 20 mu tugari twose two mu mujyi wa Kigali

Abaturage basaga ibihumbi 20 bo mu tugari rwose two mu mujyi wa Kigali, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021, batangiye gupimwa COVID-19 mu rwego rwo kureba ishusho y’icyorezo, mu gihe imibare y’abanduye ikomeje kuzamuka ubutitsa muri uyu mujyi.

Abari gupimwa n’abantu bose bafite hejuru y’imyaka 70, abafite indwara zidakira nka diabète, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umwijima, impyiko, abafite virusi itera sida n’izindi.

Muri iyi gahunda kandi hari gupimwa abahuye n’abanduye Coronavirus n’abafite ibimenyetso by’iki cyorezo ariko bakaba bataripimishije.

Itangazo RBC yashyize hanze rigira riti “Igikorwa kizabera kuri buri kagari mu rwego rwo kureba uko icyorezo gihagaze muri ibyo byiciro ndetse bigafasha inzego z’ ubuzima kurushaho gufata ingamba.”

Rikomeza rivuga ko abantu bujuje ibisabwa byavuzwe haruguru basabwa kujya ku biro by’akagari batuyemo ku matariki bazamenyeshwa n’utugali batuyemo saa Moya za mu gitondo.

Muri rusange utugari tugize Umujyi wa Kigali ni 161, ni ukuvuga ko muri buri kagari hazapimwa abantu 125, ubariye hamwe bose bagera ku bihumbi 20.

RBC ivuga kandi ko nta kiguzi bazasabwa ku gipimo cya COVID-19, kizatangwa. Kuri ubu imibare y’abasangwamo COVID-19 ikomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu, gusa muri Kigali niho hakomeje kugaragara umubare munini w’abanduye kurusha ahandi hose mu gihugu, abahitanwa n’icyorezo nabo bakomeje kwiyongera, aho nko ku wa 21 Mutarama, cyahitanye abantu icyenda.

Icyakora,Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana,aherutse gutangaza ko ibipimo bimaze iminsi bifatwa byagaragaje ko 16% by’abantu bapimwe, byagaragaye ko barwaye COVID-19 bakarinda bayikira batamenye ko bayanduye.

Ibi Dr Nsanzimana yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The New Times, aho yasobanuye ko imwe mu mpamvu yo kwiyongera k’ubwandu muri iki gihe ari ingendo n’imihuro abantu bakoze mu bihe by’iminsi mikuru, ariko ko hanagaragaye ko hari abarwara ntibagaragaze ibimenyetso bakarinda bakira batabimenye ariko baranduje abandi.

Yavuze ko hagendeye ku bipimo bimaze iminsi bifatwa, byagaragaye ko nko muri Kigali umubare w’abasanzwe baranduye COVID-19 bakayikira batarabimenye ari munini kurusha uw’abasangwa bakiyirwaye.

Ati “Bivuze ko hari umubare munini w’abantu banduye icyorezo ariko ntibabimenye, ahubwo bakanduza abandi, ubu barakize. Ibyo birerekana impamvu y’izamuka ry’imibare y’abanduye tubona uyu munsi.”

Dr Nsanzimana yavuze ko abanduye icyorezo ntibagaragaze ibimenyetso ndetse bakagitsinda bagakira bataramenye ko banduye, abenshi ni urubyiruko kuko umubiri warwo ufite ubudahangarwa bwo guhangana n’ibimenyetso mu buryo bworoshye.

Ati “Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, abantu bakuze barabimenya iyo banduye COVID-19 kubera ko bagaragaza ibimenyetso. Ibi bivuze ko ubwo hari urubyiruko rugendana icyorezo, ingaruka zabyo ku bandi bantu ni nini cyane.”

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *