Gasabo: Umugabo yafatanwe udupfunyika turenga 900 tw’urumogi

Mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, nyuma yaho mu cyumweru gishize Polisi ihafatiye umugore wari ubitse udupfunyika 4100 mu nzu ye, ku wa wa 19 Gashyantare yongeye kuhafatira umugabo ufite udupfunyika 953 tw’urumogi agiye kugurisha muri bagenzi be.

Uyu mugabo w’imyaka 39 yafatiwe mu kagari ka Nyamabuye mu mudugudu wa Hanika.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi yavuze ko uwo mugabo yafashwe bitewe n’amakuru yatanzwe n’abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs).

Yagize ati “Mu rugo rw’umugabo wari wimukiye muri uwo mudugudu vuba, aba bagize komite zo kwicungira umutekano babonaga hakunda kuza abantu buri gihe kandi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge bagira amakenga niko guhita bihutira guha amakuru Polisi.”

CIP Umutesi avuga ko Polisi ikimara guhabwa ayo makuru yahise ijya muri urwo rugo maze ihurirana n’uwo mugabo afite utwo dupfunyika 953 avuye kugurayo cyakora uyu nyiri urugo ahita acika.

Uyu mugabo akimara gufatwa yahise ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Gatsata yemera ko yari agiye kurucuruza muri bagenzi be bakorana umurimo w’ubukanishi, kuri ubu ari gukurikiranwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ku byaha akekwaho ndetse n’iperereza rirakomeje ngo Abdoul afatwe.

CIP Umutesi yaburiye abantu bakishora mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ko babireka kuko nta cyiza bazigera babikuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa.

Yagize ati “Ntabwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano kubufatanye n’abaturage bazigera bahuga na gato gufata inkozi z’ibibi nk’izo. Turabagira inama rero yo kubireka kuko ubifatanwe ahura n’ingaruka ku giti cye ndetse n’umuryango we.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza kugira imikoranire myiza na Polisi mu kuyifasha gukumira ibyaha.

Yasoje abibutsa ko bagomba kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha birimo, amakimbirane mu miryango, urugomo, ubujura, guhohotera ndeste n’ibindi byose biteza umutekano muke mu baturage.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *